Print

2021 indege nini zizatangira kugwa ku kibuga cya Rubavu

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 4 February 2018 Yasuwe: 658

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo iratangaza ko ikibuga cy’indege cya Rubavu kigiye gutangira gusanwa, kizaba cyarangiye muri Nyakanga 2018, ku buryo mu mwaka wa 2021 kizaba cyatangiye kwakira indege nini z’imbere mu gihugu n’izo mu karere u Rwanda ruherereyemo mu rwego rwo kwagura ingendo zo mu kirere.

Ibyo byatangajwe n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo Uwihanganye Jean de Dieu uvuga ko imirimo yo kwagura icyo kibuga izaba yatangiye mu kwezi kwa Karindwi k’uyu mwaka. Ibi abaturage ba Rubavu bakaba babyishimiye bavuga ko ari andi mahirwe akomeye bungutse azabafasha gutera imbere.

Ni mu gihe ikibuga k’indege gito cya Gisenyi, kidafite ubushobozi bwo kwakira indege nini, rimwe na rimwe kigwaho indege nto, ubu Leta y’u Rwanda irateganya kucyagura hagamijwe guteza imbere ingendo zo mu kirere.

Ni igikorwa abanyarubavu bakiranye ibyishimo, bavuga ko ari bumwe mu buryo bugamije kwagura ibikorwaremezo mu karere kabo bizabasha kwagura amarembo y’ubuhahirane biteza imbere.

Uwihanganye yasobanuye ko muri gahunda y’Igihugu n’uko nibura mu mwaka wa 2021 iki kibuga cy’indege cya Gisenyi kizaba cyatangiye gukoreshwa cyakira indege nini zirimo iza Boeing ziva mu bindi bihugu bituriye aka karere.

Ibikorwa byo kwishyura ingurane ku miryango yari ituriye imbago z’iki kibuga cy’indege cya Gisenyi yaratangiye kugira ngo yimurwe, itari yishyurwa mu biganiro n’ubuyobozi bwa Leta bagiranye kuri uyu wa Gatanu, yijejwe ko mu kwa 8 bizaba byakemutse nk’uko umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert yabivuze.

Ikibuga cy’indege cya Gisenyi kigeze kujya kigwaho indege za RwandAir kuba kigiye kwagurwa no kongerwa ubushobozi ari uburyo bwiza bwo gukomeza imirimo yacyo.
Muri gahunda y’ imyaka 7 ya Guverinoma harimo guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere.