Print

Imirambo 16 y’abimukira yakuwe mu Nyanja ya Mediterane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 February 2018 Yasuwe: 579

Mu gihugu cya Maroc havumbuwe imirambo 16 y’abimukira bifuzaga kwerekeza mu bihugu by’I Burayi mu gace ka Melila gatandukanya iki gihugu na Maroc.

Itsinda ry’abanya Maroc rishinzwe ubutabazi niryo ryavumbuye iyi mirambo yiganjemo abantu bo mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara n’umunya Maroc umwe nkuko AFP ibitangaza.

Aba bantu bagize ibyago bahura n’imihengeri ikaze yo muri iyi Nyanja cyane ko aka gace ka Melila bari banyuzemo kegereye igihugu cya Espagne ndetse benshi mu bimukira babashije kugera I Burayi ariho baciye bagerayo ku buryo bworoshye.

Igihugu cya Espagne nicya kabiri mu bihugu byakira abimukira benshi kuko kugeza muri uyu mwaka wa 2018 kimaze kwakira abasaga 1,279 mu gihe Ubutaliyani bumaze kwakira 4,256.

Abantu 243 bamaze gupfira mu Nyanja bagerageza kwerekeza I Burayi baciye mu Nyanja ya Mediterane ndetse bimwe mu bihugu by’I burayi bikomeje kwamagana izi mpfu z’abimukira.