Print

Areruya Joseph yegukanye Tour de l’Espoir 2018

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 February 2018 Yasuwe: 661

Areruya Joseph abashije kwegukana irushanwa rya Tour de l’Espoir ry’abatarengeje imyaka 23 nubwo umunya Eritrea Henok Mulubrhan ariwe wegukanye agace ka 4 ariko ka nyuma kavaga mu mujyi wa Akono gasorezwa mu murwa mukuru wa Cameroon Yaoundé ku ntera ya 80.5km.

Ku munsi w’ejo nibwo Areruya Joseph yeretse isi yose ko ariwe mukinnyi ukiri muto uhagaze neza kurusha abandi ubwo yabashaga kwambara umwenda w’umuhondo agahita awambura umunya Eritrea Mebrahtom.

Areruya na Mugisha batanze isomo ku munsi w’ejo

Uyu munya Eritrea Henok Mulubrhan abaye uwa mberemuri aka gace aho akurikiwe n’umunya Maroc Mehdi Chokri mu gihe Joseph Areruya yabaye uwa 4 ahita yegukana iri rushanwa.

Areruya Joseph yongereye Team Rwanda amahirwe yo kwitabira irushanwa rya Tour de l’Avenir rifatwa nka Tour de France y’abatarengeje imyaka 23 riteganyijwe mu kwezi kwa 8.

Areruya niwe wegukanye La Tropicale Amissa Bongo 2018

Areruya Joseph yegukanye iri rushanwa rya Tour de L’espoir, rije rikurikira La Tropicale Amissa Bongo yegukanye taliki 19 Mutarama 2018.