Print

Godin yakutse amenyo ubwo yagonganaga n’umunyezamu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 February 2018 Yasuwe: 991

Myugariro Diego Godin wa Atletico Madrid Diego Godin ukomoka mu gihugu cya Uruguay yahuye n’uruvagusenya mu mukino ikipe ye ya Atletico Madrid yatsinzemo Valencia igitego 1-0,ubwo yagonganaga n’umunyezamu agatakaza amenyo ye.

Uyu musore usanzwe uzwiho gutsinda ibitego by’umutwe yagiye gushaka igitego ku mupira wa Coup Franc bari babonye maze ubwo yari asimbutse yagonganye n’umunyezamu Neto wahushije umupira amukubita inkokora mu menyo bituma atakaza amenyo menshi.

Nubwo uyu munyezamu yakoreye ikosa kuri uyu mukinnyi,ntabwo umusifuzi yigeze atanga penaliti ibintu byababaje umutoza Diego Simeone cyane.

Gutsinda ikipe ya Valencia,byafashije ikipe ya Atletico Madrid gukomea kwiruka inyuma ya FC Barcelona muri La Liga aho hasigayemo ikinyuranyo cy’amanota 9 gusa cyane ko iyi Barcelona ifite amanota 58.