Print

Intara y’Amajyepfo yihariye umubare munini w’abakobwa bahataniye ikamba # MISSRWANDA2018

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 5 February 2018 Yasuwe: 1139

Abakobwa 20 bahataniye ikamba rya Nyampinga w’Igihugu cy’U Rwanda 2018 bamenyekanye mu ijoro ryo ku wa 03 Gashyantare, 2018 mu birori byabereye I Gikondo mu ihema rinini ahari hateraniye umubare w’abafana n’ababyeyi.

Bari abakobwa 35 batoranywamo 20 bakomereza mu mwiherero ‘Boot Camp’ ugiye kubera I Nyamata mu Karere ka Bugesera. Abakobwa 9 bakomeje muri 20 baturuka mu Ntara y’Amajyepfo, bivuze ko mu bakobwa 10 bari bahagarariye iyi Ntara hasigaye umukobwa umwe gusa.

Uwasigaye n’ uwitwa Ikirezi Mpore Marie Wivine.Umukobwa witwa Uwase Ndahiro Liliane w’imyaka 20, ureshya na metero 1.74 agapima ibiro 69, yabonye itike yo guhagararira Intara y’Amajyepfo muri Miss Rwanda 2018 binyuze mu manota menshi yabonye hakoreshejwe ubutumwa bugufi.

Liliane wagize amajwi 56,500 yigaranzuye uwitwa Mushombokazi Jordan bose baturuka mu ntara imwe y’Amajyepfo.Mushombokazi yari mu ba mbere bahabwa amahirwe yo gukomeza ahanini hashingiwe ku manota yari afite, akaba nawe yarakomeje mu bakobwa 20 bari muri Boot camp i Nyamata.

Uwase Ndahiro Liliane , yakomezanyije na Dushimimana Lydia w’imyaka 18; Irakoze Vanessa w’imyaka 20; Ishimwe Noriella, ufite imyaka 18; Nzakorerimana Gloria, ufite imyaka 20; Umunyana Shanitah, ufite imyaka 18; Umuhire Rebecca, ufite imyaka 19; Mushambokazi Jordan, ufite imyaka 19 ndetse na Umutoniwase Anastasie w’imyaka 18.


Uyu ni Mushombokazi Jordan, wagize amanota menshi

Dushimimana Lydia

Ndahiro yari yambaye ikanzu isa n’ibendera ry’igihugu

Abakobwa 20 bakomeje

1.Ndahiro Uwase Liliane , Numero 13

2. Umunyana Shanittah, Numero 1

3. Irebe Natasha,Numero 21

4. Umunyana Shemsa ,Numero 14

5. Irakoze Vanessa,Numero 32

6. Umuhire Rebecca, Numero 28

7. Ishimwe Noriella,Numero 22

8. Iradukunda Liliane,Numero 7

9. Uwase Fiona, Numero 29

10. Irakoze Vanessa,Numero 5

11. Umutoniwase Anastasie,Numero 31

12. Dushimimana Lydia,Numero 23

13.Ingabire Belinda, Numero 11

14. Ingabire Divine,Numero 34

15.Uwonkunda Belinda, Numero 3

16. Umutoniwase Paula, Numero 26

17. Uwineza Solange, Numero 12

18.Mushombakazi Jordan, Numero 6

19. Nzakorerimana Glorie,Numero 15

20.Umutoni Charlotte, Numero 24