Print

Klopp yikomye abasifuzi bamusifuriye kuri iki Cyumweru

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 February 2018 Yasuwe: 666

Umutoza w’ikipe ya Liverpool Jurgen Klopp yatangaje ko yababajwe n’imisifurire mibi yaranze umukino wamuhuje na Tottenham ku munsi w’ejo bakanganya ibitego 2-2, ubwo yatsinzwe penaliti ku munota wa nyuma.

Jurgen Klopp wishmye cyane ubwo Mohamed Salah yatsindaga igitego cyiza cyane ku munota wa 87 w’umukino,yatunguwe na Penaliti yatanzwe ku munota wa 93 w’umukino ubwo Erik Lamela yagwaga mu rubuga rw’amahina.

Klopp yatangarije abanyamakuru ko yakwishimira gufatirwa ibihano bikarishye na FA aho kugira ngo ukuri ntikujye ahagaragara.

Yagize ati “Numvise ko Lamela yari yaraririye.Virgil yashatse kumukorera ikosa ariko aza kwifata nubwo yamukozeho akantu gato.Abakinnyi ba Tottenham bagiye bigwisha cyane, mwabibonye kuri Harry Kanegusa twagize amahirwe umunyezamu akuramo penaliti ye.Ndababaye ariko ntacyo nakora .Niteguye gutanga amande yose bazansaba gusa ndifuza kuvuga icyo ntekereza.”

Klopp yavuze ko nubwo amakipe yose yakinnye neza yababajwe n’icyemezo cy’umusifuzi wo ku ruhande ku munota wa nyuma ubwo yatangaga penaliti kandi atabonye neza uko byagenze.

Liverpool niyo yari yakiriye Tottenham muri uyu mukino wateje impaka ndende mu bakunzi ba ruhago bitewe na penaliti 2 zahawe Tottenham benhi bemeza ko atari zo.

Mohamed Salah niwe watsinze ibitego 2 bya Liverpool mu gihe Tottenham yatsindiwe na Wanyama na Harry Kane kuri penaliti muri uyu mukino wafuwe na Jonathan Moss.