Print

Young Grace atakaza ubusugi anasomana bwa mbere ngo bwari ubwana

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 5 February 2018 Yasuwe: 4806

Aseka cyane n’isoni nyinshi,yihunza indangururamajwi adashaka guhuza ijisho na Camera ya Tv10, Young Grace yahamije ko aryamana bwa mbere n’umusore agatakaza ubusugi bwari ubwana; abimenye akuze!

Abayizera Marie Grace[Young Grace] ni umwe mu bahanzikazi bo mu Rwanda bakora Hip Hop aherutse gushyira hanze amajwi y’indirimbo bise ‘Ubwana bwanjye’ afatanyije n’umuraperi Ama G The Black.Mu gitero cye, Grace avuga ko mu bwana bwe hari abahungu benshi yahobagije/yagiye atendekana.

Anumvikana avuga ko yagiye arya amafaranga y’ishuri (Minerval)yabaga yahawe n’ababyeyi be ngo aze kwishyura ishuri.Ama G we yumvikana ahamya ko yatanze Ruswa kugirango agera aho ageze ubu akibaza impamvu adashyirwa mu bahatanira irushanwa rikomeye rya Primus Guma Guma Super Star.

Young Grace ahamya ko ibyo yakoze byose bidahesha Imana icyubahiro ari ubwana

Hashingiwe ku ndirimbo ye ‘Ubwana bwanjye’,Young Grace yabajijwe uko yitwaye mu myaka ye y’uburumbuke niba yaba aribwo yaryamanye n’umusore cyangwa se agasomana nawe.Asubiza azunguza umutwe(yemera/ahakana) cyangwa akikiriza.

Umusore bakundanye bwa mbere yakundaga kurwara cyane agataha iwabo kenshi yagaruka ku ishuri akazanira imbuto Young Grace n’ibinyobwa akumva aramwishimye, ngo yaramukundaga byimazeyo ‘numvaga ari bon nkumva nanjye ndamwishimiye.”

Bashwanye umwaka urangiye kuko uyu muhungu yigaga mu mwaka wa Gatandatu naho Young Grace akiga mu mwaka wa Gatanu.Ku bijyanye no kuba yarasomanye n’uyu muhungu yemeje ko byabayeho ariko agerekaho ko byari ubwana.

Yavuze ko yariwe muhungu wa mbere bari basomanye,ngo yashyize mu bikorwa ibyo yarebaga muri Filimi zitandukanye ari iwabo n’ahandi agahamya ko yize gusomana ari kumwe n’uwo muhungu wa mbere bakundanye.

Yivugira ko akiri umwana yakunze gutendeka abahungu ariko ko yumvaga yikoreye umutwaro kuko buri wese yasabwaga kumwitaho.Arahira yemeje ko ubu atabikinisha avuga ko yakuze bihagije.

Yagize ati :”Umwe nkamubwira nti Bebe turavugana iminota mike umutwe uri kundya tugakupa.Undi nkamubwira nti reka ndyame.Undi nkamubwira ndyamanye n’umwana muto, ..akubita agatwenge.”

Kubijyanye n’igihe yakoze imibonano mpuzabitsina n’umuhungu, ati :”Ohhh Mana yanjye,..Byabaye muri ubwo bwana, byari muri iyo myaka y’ubwana…Yaaa byari ubwana ubwana...”

Ngo iyo abyibutse avuga ko ‘sha byari ubwana’.Ngo hari ibintu byinshi ubwana bukoresha ariko kandi ngo singombwa ku byicuza kuko biba byaratambutse.

Yemeye ko yatakaje ubusugi
Young Grace yavutse ku wa 19 Nzeri 1993 mu karere ka Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba mu cyahoze ari Gisenyi . Uyu mukobwa w’imyaka 24 ni umwe mubakobwa bakomeye cyane mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda ndetse akaba amaze kugera kuri byinshi kubera gukora umuziki.

Uyu mukobwa w’urubavu ruto, ni imfura mu muryango w’abana batatu, akurikirwa na musaza we hagaheruka umukobwa, akaba afite ababyeyi bombi.