Print

14 bafatiwe mu bikorwa byo kurwanya ikorwa n’icuruzwa ry’inzoga zitemewe

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 6 February 2018 Yasuwe: 289

Ku cyumweru tariki ya 4 Gashyantare, abantu 14 bo mu turere twa Huye na Gisagara, bafashwe na Polisi y’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye byo kurwanya ikorwa n’icuruzwa ry’inzoga zitemewe zizwi ku izina rya “muriture”. Muri utu turere twombi hafatiwe litiro 3770 z’iyi nzoga itemewe; aho litiro 3320 zafatiwe mu murenge wa Mukindo mu karere ka Gisagara.

Umwe mu bafanywe izi nzoga z’inkorano ni Twagirayezu Vedaste wo mu murenge wa Kigoma mu karere ka Huye wafatanywe litito 450 ndetse n’ibikoresho byifashishwaga mu kuzikora.

Polisi kandi yanafashe amacupa ibihumbi 5 bya Heineken ashyirwamo izi nzoga mbere yo kuzicuruza.

Iyi nzoga itemewe ya muriture ikorwa mu bikoresho bitandukanye bitujuje ubuziranenge birimo amatafari, amafumbire y’ubwoko bunyuranye, ibisigazwa by’ibisheke bivamo isukari bakunze kwita melasi , umutobe w’ibitoki, amazi, amasukari n’ibindi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko inzoga nk’izi zigira ingaruka mbi ku buzima bw’abazinywa. Yakomeje avuga ko ibikorwa byo kurwanya inzoga zitemewe kandi zitujuje ubuziranenge bizakomeza ndetse n’ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye.

Ibikorwa nk’ibi byo kurwanya ibiyobyabwenge nk’ibi bibaye mu gihe Leta y’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda bakora ubukangurambaga n’ibindi bikorwa bigamije kurwanya ibiyobyabwenge hirya no hino mu gihugu kuko bigira ingaruka mbi ku baturage no ku rubyiruko by’umwihariko ndetse no ku iterambere ry’igihugu.

Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

Umwaka ushize, Polisi y’u Rwanda n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB) batangiye ibikorwa byo kugenzura no kureba ko hari inganda zikora ibinyobwa n’ibiribwa zitujuje ibyangombwa bisabwa; hakaba hari zimwe zafunzwe.