Print

Weasel yavuze ko adateganya gusimbuza Radio muri Good Life

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 6 February 2018 Yasuwe: 1254

Nyuma y’iminsi mike umuririmbyi Mowzey Radio ashyinguwe ku ivuko mugenzi we bakoranaga mu itsinda rimwe rya Good Life Weasel yatangaje ko azakomeza gukora muzika kandi ko adateze no kumusimbuza nk’uko benshi babicyekaga.

Yabivuze kuri iki cyumweru nyuma y’imihango yo gushyingura no guherekeza mugenzi we Radio bakoranye imyaka myinshi; mu kiganiro n’ikinyamakuru CHANO8 Weasel yahamije ko azakomeza gukora umuziki wenyine kandi ko n’itsinda rya Good Lofe azarigumamo wenyine.

Yagize ati “Nahoze numva abantu bavuga ngo Weasel azakora iki adafite Radio gusa ndagirango mbabwire ko hari indirimbo zishobora kumara imyaka 5 twari dufite kandi naza Album(Imizingo y’indirimbo) zizakomeza zisohoke sincaka guteza Radio ikimwaro aho aruhukiye”

Weasel akomeza avuga ko azakora amanwa n’ijoro kugirango ashimishe abakunzi b’itsinda Good Life nk’uko bisanzwe. Yagize ati”Nzakora burikimwe muzansaba niyo byaba kujya kuririmba ku kwezi nzajyayo ariko mbone mwishimye hari indirimbo nyinshi zitarasohoka gusa hagiye kubamo akaruhuko gato ariko ibikorwa byo birakomeza neza cyane”

Weasel ahamya ko azakomeza gukora umuziki agashimisha abakunzi ba Good life

Kugeza ubu hari amakuru avuga ko hagiye gutegurwa igitaramo mu Rwanda cyo gufata mu mugongo umuryango wa Radio aho na Weasel baririmbanagaazaba ari mu Rwanda.Ngo Weasel ashobora kuza I Kigali mu kiruhuko cy’iminsi mike yiyibagiza ibihe amaze iminsi anyuramo.

Iki gitaramo kizaba kuwa gatandatu w’icyumweru gitaha ku tariki ya 17 z’uku kwezi kwa 2 muri uyu mwaka wa 2018. Abandi bahanzi b’abanyarwanda bazagaragara muri iki gitaramo harimo Uncle Austin, Safi Madiba, Dj Pius, Bruce Melody, Tom Close, Kid Gaju n’abandi…

Biravugwa ko Weasel agiye kuza mu Rwanda akahamara igihe ari mukiruhuko kuko akeneye ahantu heza kandi hatekanye ho kuruhukira mbere y’uko akomeza ibikorwa bye bya muzika.

Good Life yubatse izina rikomeye mu ndirimbonka: Magnetic, Tukikole Neera, Mr DJ, Mukama Talya Mandazi, Ngenda Maaso, Nyambula, Nyumbani, Obudde, Potential, Sitaani, Zuena, and “Neera”


Comments

NONESE WEASEL YARATASHYE? 26 February 2018

NTAKIRUTIMANA LAURENT