Print

Ubwiza bw’umukobwa wigaragaje mu iyerekwa rya Bishop Rugagi ko azaba Miss Rwanda 2018

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 6 February 2018 Yasuwe: 3710

Umunyana Shanitah, umukobwa uhataniye ikamba rya Miss Rwanda 2018 akaba anasanzwe asengera mu itorero rya Redeemed Gospel Church riyobowe na Bishop Rugagi Innocent, ku iki cyumweru yahanuriwe n’uyu muvugabutumwa ko ariwe uzaba Nyampinga w’u Rwanda 2018.

Umuhango wo gutora Nyampinga w’u Rwanda 2018 uzaba tariki ya 24 Gashyantare, 2018 ubere muri Kigali Convention Center. Uyu mukobwa rero uri muri 20 bahataniye ikamba akaba yabwiwe na Bishop Rugagi ko ariwe uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2018.

Bishop Rugagi Umuyobozi Mukuru w’Itorero Redeemed Gospel Church Rwanda. asanzwe amenyereweho guhanurira abakilisitu be n’abandi bamugana, ahamya ko yagize iyerekwa ry’uko Shanitah ari we uzatsinda agahabwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018.

Bishop Rugagi yemeje ko uyu ariwe uzaba Nyampinga w’u Rwanda 2018

Yasabye abakristo kumushyigikira bakamutora nibura inshuro 600 ku munsi.Shanitah asanzwe ari umkirisitu mu rusengero rwa Bishop Rugagi ndetse ababyeyi be na bo ni abajyanama b’imena bazwi cyane mu Rusengero rwa Bishop Rugagi.

Ubwo yarimo atanga inyigisho, Bishop Rugagi yagezemo hagati avuga ko ‘yatunguwe cyane no kuba mu rusengero rwe harimo abakobwa bafite impano zikomeye’. Yahise ahagurutse Shanitah abwira iteraniro ko ‘ari umwe mu bitwaye neza mu majonjora ya Miss Rwanda’ anamusaba kuza imbere aramusengera.

Nyuma yo gusengerwa ngo uyu mwali afite icyizere cyo kuzatwara iri kamba ijana ku ijana.Umunyana Shanitah , afite imyaka 18, areshya na metero 1.84, agapima ibiro 55.

Yiyamamarije mu Ntara y’Amajyepfo aho yari kumwe na bagenzi be Dushimimana Lydia; Irakoze Vanessa; Ishimwe Noriella; Ikirezi Mpore Marie Wivine; Nzakorerimana Gloria; Umunyana Shanitah; Umuhire Rebecca; Mushambokazi Jordan na Umutoniwase Anastasie. Muri aba bose , 9 nibo bazajya muri Boot Camp ukuyemo Ikirezi Mpore Marie Wivine

REBA AMAFOTO:


Shanitah yahamagawe ari uwa kabiri mu bakobwa 20 bazajya mu mwiherero




Bishop Rugagi Innocent yasengeye Umunyana Shanitah avuga ko ari we uzaba Miss Rwanda 2018



Shanitah wa kabiri uhereye ibumoso ari kumwe na bagenzi be


Comments

se 6 February 2018

Ni ubwo ibya Rugagi ntabyemera ariko uyu mwana ni mwiza!!!


6 February 2018

Yaramubeshye