Print

Rayon Sports izakina na LLB idafite abakinnyi iherutse gusinyisha

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 February 2018 Yasuwe: 1758

Ikipe ya Rayon Sports ntizaba ifite abakinnyi bayo bashya barimo Mugume Yassin,Christ Mbondi na Yussuf mu mukino wa CAF Champions League izahuramo na Lydia Ludic Academique yo mu Burundi mu mpera z’iki cyumweru.

Christ Mbondi ntabwo azaboneka mu mikino 2 ya LLB

Umunya Cameroon Christ Mbondi na Yassin Mugume ntibazagaragara ku mukino ubanza n’uwo kwishyura Rayon Sports izahuramo na Lydia Ludic kubera ko bashyizwe ku rutonde bakererewe,gusa bazagaragara muri iyi mikino Rayon Sports nirenga iri jonjora ribanza aho bazakina na Mamerodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo.

Mugume ntabwo azahura na LLB

Abasore nka Ismaila Diarra na Shabani Hussein uzwi nka Tchabalala bo bazakina uyu mukino kuko batanzwe mbere y’igihe kuri lisite yoherejwe muri CAF.

Abakinnyi ba Rayon Sports bemerewe gukina na LLB :
Abanyezamu:
1. Ndayishimiye Eric Bakame (C)
29. Ndayisenga Kassim

Ba Myugariro
2. Gabriel Mugabo
3. Eric Rutanga
4. Manzi Thierry
5. Mutsinzi Ange
15. Faustin Usengimana
16. Nyandwi Saddam
17. Eric Irambona

Abakina hagati:
6. Mukunzi Yannick
23. Kwizera Pierrot
21. Niyonzima Olivier Seif
8. Muhire Kevin
13. Innocent Twagirayezu
24. Nova Bayama
25. Mugisha Francois
28. Manishimwe Djabel

Ba rutahizamu:
7. Bonfils Caleb Bimenyimana
10. Shassir Nahimana
11. Shaban Hussein
12. Mugisha Gilbert
20. Ismaila Diarra