Print

Rulindo/Masoro : Pasiteri bamusanze iwe yapfuye umugore we akaba na Bishop ari mu bakekwa

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 6 February 2018 Yasuwe: 5327

Madaraka Viateur wari pasiteri mu itorero ‘Yesu araje Christian Church Ministries’ bamusanze mu rugo iwe yapfuye umugore we akaba na Bishop muri iryo torero yatangaje ko atamenye abamwiciye umugabo gusa ari mu bakekwaho uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi.

Ubu bugizi bwa nabi bwabereye mu murenge wa Masoro akagari ka Nyamyumba mu karere ka Rulindo hafi yo mu Kabuga ka Rutongo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Masoro Ndahayo Ildephonse yatangarije UMURYANGO ko umugore wa Nyakwigendera witwa Nyirankunzimana Annuarithe ari mu bakekwa kuko aba bombi bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo.

Yagize ati “Uwo mugabo wapfuye mu by’ ukuri yishwe. Byabaye hagati ya saa tanu na saa saba kuri uyu wa 6 Gashyantare 2018. Amakuru twayamenye tuyahawe n’ abaturanyi, tugezeyo dusanga niko bimeze. Umugore we twamusanzwe hafi aho atubwira ko abantu baje bakica umugabo bakanamuhambira, ntiyatubwiye abo aribo ngo ntabwo yabashije kumenya, turebye dusanga nta hantu banyuze ngo wenda babe bishe nk’ urugi.”

Uyu mugore ngo yabwiye ubuyobozi ko yumvise umugabo ajya ahanze aragaruka araryama ngo umugore agiye kumva yumva abantu bamwituye hejuru. Ndahayo akomeza avuga ko inzego z’ iperereza zatangiye akazi kazo.

Umurambo wa nyakwigendera Madaraka wajyanywe mu bitaro bya Rutongo. Ubwo twavuganaga na Ndahayo nta muntu wari wagatawe muri yombi gusa yatubwiye ko Nyirankunzimana ariwe wa mbere ukekwa kuko we n’ umugabo we bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku mutungo.

Abishe Pasiteri Madaraka bamuteye icyuma ku irugu ndetse basiga banamuhambiriye. Abaturanyi ba nyakwigendera bari mu gahinda batewe no kubura umuturanyi wabo ndetse ninabo bahamagaye ubuyobozi bavuga ko Madaraka yishwe n’ abagizi ba nabi.

Nyakwigendera Madaraka Viateur wari uri mu kigero cy’imyaka 38 akomoka mu karere ka Nyaruguru yari yarashakanye na Nyirankunzimana Annuarithe w’ imyaka 41 ukomoka muri Rulindo. Madaraka yari pasiteri mu itorero ‘Yesu araje Christian church Ministries’ rivugwaho guhora mvururu za hato na hato.


Comments

gatare 6 February 2018

Uyu mugabo arambabaje.Bene wabo nibihangane.Kuba yari Pastor,naho umugore we akaba Bishop,ibi byerekana neza ko aba biyita abakozi b’imana,baba bishakira gukira vuba.Mwibuke ko Apotres Gitwaza,MASASU,bishop Nkurunziza n’abandi benshi,bagize abagore babo Pastors mu rwego rwo gushaka gukira vuba.Imana ibuza abagore kuyobora amadini cyangwa kujya imbere bakigisha.Soma 1 Timote 2:11,12;Abefeso 5:22 na 1 Abakorinto 14:34,35.Abantu bari bakwiye guhumuka,bagahunga aba biyita abakozi b’imana.