Print

Abafana bakorakoye ibibero by’umukunzi wa Harmonize

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 6 February 2018 Yasuwe: 7522

Ubwo yari imbere y’imbaga mu gitaramo umuhanzi ukomeye Harmonize unitegura kuza mu Rwanda yajyanye ku rubyiniro umukunzi we maze bamwe mu bafana batangira ku mukorakora ku bibero ntibizwi niba uyu muhanzi yari yabipanze.

Ku cyumweru dusoje nibwo itsinda rya Wasafi Records ribazwarizwamo abahanzi batandukanye barimo na Diamond bakoze igitaramo cy’amateka imbere y’abafana ibihumbi bari bateraniye mu gace ka Mwamba Yanga.Amafoto ya Harmonize n’umukunzi yakwirakwije ku mbuga nkoranyamba benshi batangarira uko umukunzi we yitwaye imbere y’iyo mbaga.

Harmonize yabanjirijwe n’abandi bahanzi bakomeye aza abakorera mu ngata ari kumwe n’umukunzi we bari mu munyenga w’urukundo.Uyu mugore Sarah yari yambaye imyenda migufi ari nacyo cyateye benshi mu bafana gutangira ku mukorakora ku bibero.

Harmonize n’umukunzi we ku rubyiniro

Abafana benshi bakomezaga kuzamura ijwi bumvikanisha urukundo bakunda Harmonize abandi barangarira amaguru y’umukunzi we ari nako bayakoraho.Uyu muhanzi afatwa nk’inkingi ya mwamba muri Wasafi Records asanganywe abakunzi benshi muri Afurika y’Iburasirazuba.

Mata 2018 nibwo Wolper yatandukanye burundu na Harmonize. Harmonize yamenyekanye mu ndirimbo nka Matatizo na Niambie, yari yanahimbiye Wolper, amezi make mbere y’uko batandukana.