Print

APR FC na Kiyovu Sports zitangiye igikombe cy’Amahoro zitsinda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 February 2018 Yasuwe: 1120

Ikipe ya APR FC imaze kunyagira ikipe ya Giticyoni ibitego 4-1 mu mukino ubanza w’igikombe cy’Amahoro wa 1/16 wabereye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo mu gihe Kiyovu Sports yo yatsinze Esperance ibitego 6-2.

Uyu mukino ubanza ntabwo ugoye iyi kipe y’ingabo z’igihugu kuko ibifashijwemo na Sekamana Maxime,Bigirimana Issa,Byiringiro Lague na Tuyishime Martin Fabrice inyagiye Giticyinyoni mbere yo gucakirana na Anse Reunion mu mikino ya CAF Confederations Cup.

Ku rundi ruhand,ikipe ya Kiyovu Sports nayo yanyagiye Esperance FC ibitego 6-2 mu mukino wabereye ku Mumena.

Uko imikino yabaye uyu munsi yagenze:
Giticyinyoni 1-4 APR Fc
Rwamagana City 1-1 AmagajuFc
Gasabo United 0-1 AS Kigali
Unity Fc 0-0 BugeseraFc
Kirehe Fc 1-2 Police Fc
Heroes Fc 0-4 MusanzeFc
Esperance Fc 2-6 SC Kiyovu

Imikino iteganyijwe ku munsi w’ejo tariki ya 7 Gashyantare:
Sorwathe Fc vs Espoir Fc (Kinihira, 15:30)
Aspor Fc vs Rayon Sports Fc (Stade de Kigali, 15:30)
Intare Fc vs Marines Fc (Ferwafa, 15:30)
Pepiniere Fc vs Gicumbi Fc (Ruyenzi, 15:30)
Hope Fc vs Mukura VS (Rutsiro, 15:30)
Vision Fc vs AS Muhanga (Mumena, 15:30)
Etoile de l’est Fc vs Etincelles Fc (Mumena, 15:30)
Miroplast Fc vs Sunrise Fc (Sade Mironko, 15:30)
United Stars vs La Jeunesse (Kabagali, 15:30)

Imikino yo kwishyura ya 1/16 izakinwa tariki ya 21 na 22 Gashyantare 2018 mu gihe bazagaruka mu kibuga bakina 1/8 hagati ya tariki ya 14 na 15 Werurwe no ku ya 17 n’iya 18 Werurwe mu kwishyura.

Imikino ya 1/4 izaba hagati ya tariki ya 22 na 23 Gicurasi mu gihe iyo kwishyura yo izakinwa tariki ya 12 Kamena 2018.

Amakipe azaba yabashije gukomeza, azakina imikino ibanza ya 1/2 tariki ya 26 n’iya 27 Kamena, iyo kwishyura ibe tariki ya 30 Kamena no ku ya 1 Nyakanga mbere y’uko umukino wa nyuma ukinwa tariki ya 4 Nyakanga 2018.