Print

Bagotomera ubumara bw’inzoka nk’umuti ku bashaka gutera akabariro

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 7 February 2018 Yasuwe: 3805

Ubumara bw’inzoka mu gihugu cy’U Bushinwa bukomeje gufatwa nk’umuti ukomeye mu buzima bwa benshi bazi banemera ko bugira uruhare rukomeye mu gutuma umugabo cyangwa se umugore yitwara neza mu gihe cy’imibonana mpuzabitsina.

Uyu muti watangiye gukoreshwa ahagana mu 1440-770 mbere y’ivuka rya Yesu/Yezu.Abaturage b’iki gihugu bavumbuye ko inzoka ari kimwe mu biremwa kibitsimo umuti ushobora gukiza indwara zitandukanye ku muntu.

Wikipedia isobanura ko uyu muti watangiye gukoreshwa mu Bushinwa, U Buhinde, Vietnam ndetse no mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Asia.Inavuga ko ubumara bw’inzoka uretse gukorwamo umuti wifashishwa mu bashaka gutera akabariro bunakorwamo divayi yo kunywa ikanagurishwa ku masoko amwe n’amwe yo mu bihugu twavuze haruguru.

Iyo divayi yitwa “Snake Wine”, “shéjiǔ” mu Bushinwa, ivura indwara zirimo umugongo, indwara z’amaso, indwara zo kubura umusatsi/gutakaza n’izindi.Uburyo ikorwamo; inzoka nzima ishyirwa muri divayi ikoze mu muceri no mu bindi binyampeke banavangamo ibindi byatsi bivura hagategerezwa amezi make.

Arukoro (Alcohol) iba muri iyi divayi ituma benshi mu bashaka kuyinywa bakoresha uturahura cyangwa udukombe duto cyane.Ubumara buba muri iyi divayo nta ngaruka bugira ku mubiri w’umuntu kuko iyo bugeze mu muntu buhura n’ubukana bwa ‘ethanol’ bugapfa.