Print

Uwacu arifuza ko Team Rwanda yarenga urwego rwa Afurika

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 February 2018 Yasuwe: 557

Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne yatangaje ko yifuza ko abakinnyi b’umukino wo gusiganwa ku magare bakwiye kurenga amarushanwa yo muri Afurika bagaharanira guhangana mu yakinirwa hanze cyane ko bamaze kugaragaza ko bashoboye.

Team Rwanda yasuwe na Minisitiri Uwacu

Ibi uyu mu minisitiri yabitangarije abanyamakuru nyuma yo gusura iyi kipe mu mwiherero iherereyemo mu Bugesera aho yitegura imikino nyafurika igomba gutangira taliki ya 13 kugeza ku ya 18 Gashyantare 2018.

Yagize ati “Turishimira urwego umukino w’amagare mu Rwanda ugezeho kuko ugereranyije n’imyaka 10 ishize turi ku rwego rushinishije cyane yaba imbere mu gihugu no ku mugabane w’Afurika bitewe n’amarushanwa twitabira.Tumaze gutera intambwe ikomeye gusa itubwira ko hari byinshi tugomba gukora,haracyari amarushanwa akomeye tutaritabira ku rwego rw’isi niyo mpamvu ingufu abasore bacu bagaragaza muri aya marushanwa yo muri Afurika zigomba kwiyongera natwe tukabafasha kugira ngo barenge urwego rwa Afurika bakine amarushanwa akomeye nka Tour de France.”

Areruya aritezwe cyane muri iyi shampiyona y’Afurika

Uwacu Julienne yasabye abasore ba Team Rwanda bari kwitegura shampiyona y’Afurika gukomeza kwesa imihigo no guhagararira neza u Rwanda muri iyi mikino igiye kubera mu Rwanda.

Team Rwanda icumbitse muri Hoteli ya Gorden Tulip mu Bugesera ahazabera iyi mikino nyafurika mu byiciro bitandukanye.

Gahunda yose ya shampiyona ya Afurika
Kuwa kabiri tariki 13 Gashyantare 2018

Inama y’abatoza b’amakipe n’abayobozi b’irushanwa.
Ibirori byo gufungura ku mugaragaro irushanwa

Kuwa gatatu tariki 14 Gashyantare 2018
Ikipe z’ibyiciro byose zizasiganwa n’igihe (Contre la montre par Equipes)

Kuwa kane tariki 15 Gashyantare 2018
Gusiganwa n’igihe umuntu ku giti cye mu byiciro byose (Contre la montre Individuels)

Kuwa gatanu tariki 16 Gashyantare 2018
Ikiruhuko

Kuwa gatandatu tariki 17 Gashyantare 2018
Gusiganwa mu muhanda mu bagore, ingimbi n’abangavu (Road Race)

Kuwa cyumweru tariki 18 Gashyantare 2018
Gusiganwa mu muhanda mu bagabo na U23 (Road Race)

Abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri shampiyona ya Afurika

Mu bagabo
Valens Ndayisenga
Niyonshuti Adrien
Jean Bosco Nsengimana
Byukusenge Patrick
Jean Claude Uwizeye

Mu batarengeje imyaka 23
Areruya Joseph
Mugisha Samuel
Munyaneza Didier

Mu ngimbi
Habimana Jean Eric
Nkurunziza Yves
Gahemba Barnabé (murumuna wa Areruya)
Nzafashwanayo Jean Claude

Mu bagore
Ingabire Beathe
Girubuntu Jeanned’arc
Manizabayo Magnifique
Tuyishimire Jacqueline

Mu bangavu
Mushimiyimana Samantha
Irakoze Neza Violette

amafoto:Umuseke.com