Print

Ushinzwe kurinda ahabikwa imirambo yasambanyije umurambo w’icyamamare

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 February 2018 Yasuwe: 4830

Umugabo witwa Alexander ukomoka mu gihugu cy’Uburusiya yasambanyije umurambo w’icyamamare cyitwa Oksana Aplekaeva kizwi cyane ku mateleviziyo ubwo yari mu kazi ke ko kurinda ahabikwa imirambo.

Umurambo wa Aplekaeva wasambanyijwe na Alexander
Uyu mugabo yafashwe n’isuzuma ryakorewe umurambo w’uyu mugore w’icyamamare, aho ryagaragaje ko uyu murambo wasambanyijwe ubwo wari ahabikwa imirambo (Morgue).

Uyu mugore yishwe mu mwaka wa 2008 n’umuntu utaramenyekanye ndetse amuta aho imodoka ziparika,yasuzumwe na polisi yo mu gihugu cy’Uburusiya kugira ngo harebwe icyamwishe maze muri iri suzuma basanga umurambo we warasambanyijwe niko gushinja uyu mugabo usanzwe arinda aho babika imirambo hari habitse n’uwi iki cyamamare.

Alexander w’imyaka 37,wari umaze imyaka 12 arinda ahabikwa imirambo yatangarije abanyamakuru ko atahakanya ibyuma by’ikoranabuhanga ndetse atangaza ko nyuma yo gushinjwa gusambanya umurambo w’iki cyamamare,umugore we yahise amuta ndetse ahindura nimero ya telefoni kuguri ngo batazongera kuvugana.

Alexander yavuze ko nyuma yo gushinjwa ibi byaha,yahise yegura ku kazi gusa nta bihano yigeze ahabwa kuko mu mategeko y’Uburusiya nta tegeko ryashyizweho rihana umuntu ukoze icyaha nk’iki cyo gusambanya imirambo.


Comments

gataza 7 February 2018

Sex izamara abantu.Nubwo ari intumbi yasambanyije,ni icyaha kimwe n’ibindi.Ubusambanyi bukorwa na millions nyinshi z’abantu.Abenshi babyita gukundana.Ntabwo bazi ko bizababuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo dutegereje (2 Petero 3:13).
Birababaje kubona abantu badafatana uburemere ibyo Bible ivuga.Imana itubuza ibyaha,kugirango iyi si imere neza.Isi ifite ibibazo byinshi kubera abantu banga kumvira imana.Bararwana,bariba,barasambana,...bikagira ingaruka ku mibereho y’isi yose.Urugero,abantu barwana muli Syria,bituma millions and millions zihunga,abandi bagapfa,amazu yabo agasenyuka,abana ntibige,bakicwa n’inzara,etc...