Print

EL Hadji Diouf arifuza kuba perezida wa Senegal

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 February 2018 Yasuwe: 841

Uwahoze ari rutahizamu w’ikipe ya Liverpool El Hadji Diouf arifuza kugera ikirenge mu cya George Weah uherutse kuba perezida wa Liberia,akiyamamariza kuyobora igihugu cya Senegal yitangiye cyane ubwo yari umukinnyi.


Uyu mugabo yatangaje ko abona kuyobora bitamunanira bityo agiye gushaka abayoboke kugira ngo aziyamamarize kuyobora Senegal mu myaka iri imbere.

Uyu mugabo w’imyaka 37 wasezeye ku mupira w’amaguru mu mwaka wa 2015, yavuze ko ashaka kugera ikirenge mu cya George Weah uheruka gutorerwa kuba perezida wa 25 wa Liberia, ndetse agafasha urubyiruko gutera imbere.

Diouf yaranzwe n’imyitwarire mibi mu kibuga

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru FourFourTwo,yavuze ko ashaka guhita yinjira mu wundi mwuga akaba yaba umunya politiki.

Yagize ati “Ndi kwita ku muryango wanjye nyuma yo gusezera ku mupira.namaze imyaka myinshi ntekereza ku mupira w’amaguru,ariko kuri ubu ndi gutekereza kuba umunya politiki.Nafashe uyu mwanzuro kuko hari benshi bantegereje kandi bifuza impinduka muri iki gihugu.Ndifuza kurwanira urubyiruko rwa Senegal.

Diouf ntabwo azoroherwa n’uyu mwuga kuko afite isura mbi cyane hanze y’ikibuga cyane ko yagiye afatwa kenshi atwaye imodoka yasinze,gutunga intwaro mu buryo butemewe ndetse no gushyamirana na bagenzi be mu kibuga.

Diouf arashaka kugera ikirenge mu cya George Weah

Diouf yakiniye amakipe atandukanye mu Bwongereza nka Liverpool, Sunderland, Blackburn, Bolton na Leeds ndetse yakiniye Senegal imikino 70 ayitsindira ibitego 24.