Print

U Bufaransa: Umunyarwanda Twagira ukurikiranyweho Jenoside yirukanywe ku kazi yari yahawe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 7 February 2018 Yasuwe: 992

Nyuma y’ uko CNLG yamaganye kuba Umunyarwanda Dr. Charles Twagira yarahawe akazi n’ ibitaro byo mu Bufaransa kandi akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ibyo bitaro byanzuye ko yirukanwa.

Nk’ uko byatangajwe Komisiyo y’ igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG, Dr Twagira yari yatangiye gukora muri ibi bitaro bya “Paul Doumer”, nyuma yo guhabwa akazi kandi yarigeze gufungwa n’ubutabera bw’u Bufaransa kubera ibyaha yari akurikiranyweho bya Jenoside.

Nubwo yaje gufungurwa ariko itegeko ryo mu Bufaransa rivuga ko umuntu ugifite idosiye mu butabera ku byaha atararyozwa, hari bumwe mu burenganzira aba atemerewe burimo guhabwa akazi cyangwa kugira ibindi bikorwa akora muri sosiyete.
Mu itangazo ibi bitaro byashyize ahagaragara, byavuze ko byamenye amakuru ko Twagira akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside mu Rwanda nyuma y’icyumweru kimwe amaze guhabwa akazi.

Ibi bitaro bivuga kandi ko bikimara kumenya ayo makuru, byihutiye kubaza ubushinjacyaha bw’u Bufaransa kugira ngo bibone gufata umwanzuro w’ukuri.
CNLG yari yamaganiye kure iki gikorwa, ivuga ko Twagira akwiye gukatirwa n’inkiko cyangwa akoherezwa mu Rwanda kuhakorera igifungo yakatiwe n’urukiko rwa Gacaca rwa Bwishyura mu 2009.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr Twagira yari ashinzwe serivisi z’ubuzima mu yari Perefegitura ya Kibuye, ashinjwa kuba yari mu bahateguye Jenoside.

Muri 2009 nibwo Urukiko rwo ku Kibuye rwamukatiwe gufungwa burundu adahari, ahamijwe ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Urukiko wamuhamije kuba yarashishikarije abaturage gukora jenoside no gukorera ibikorwa by’iyicarubozo Abatutsi bari bahungiye kuri Stade Gatwaro no ku barwayi bari barwariye mu bitaro bya Kibuye. Rumuhamywa no kwicisha abana n’umugore wa Dr Camille Karimwabo, mugenzi we w’umuganga wahoze ari Umuyobozi w’ibitaro bya Kibuye.

Jenoside yakorewe abatutsi imaze guhagarikwa, Dr Charles Twagira yahungiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ahava yerekeza muri Benin kugeza mu 2006, nyuma asanga umuryango we mu Bufaransa ndetse anabona ubwenegihugu bw’icyo gihugu.

Hashingiwe ku kirego cyatanzwe na Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda (CPCR) Dr Charles Twagira yafatiwe i Vire mu Bufaransa muri Werurwe 2014 aho yari yarahungiye mu gace ka Calvados, akurikiranwa n’ubutabera ku byaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu yakoreye mu Rwanda.

Muri Gicurasi 2015, Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris rwarekuye Dr Twagira ariko agakomeza gukurikiranwa acunzwe n’ubutabera.

Mu gitabo cy’amategeko ahana mu Bufaransa mu ngingo yacyo ya 138 mu gika cyayo cya 12, ivuga ko umuntu wese ucunzwe n’ubutabera adashobora gukora imirimo ya kinyamwuga ndetse n’imuhuza n’abantu benshi; n’umwuga w’ubuganga.


Comments

Damas 8 February 2018

Niba yarahamijwe icyaha cya genocide Ni ruharwa.ubwo yavura iki? NDE?Naryozwe ibyo yakoze.