Print

Umupasiteri wabatizaga abayoboke be mu mugezi w’ amaraso yarohamyemo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 7 February 2018 Yasuwe: 7520

Ahitwa Seshego mu gihugu cy’ Afurika y’ Epfo bari mu gahinda batewe n’ urupfu rw’ umupasiteri warohamye ubwo yabatizaga abayoboke mu mugezi witwa ‘Blood river’bivuze umugezi w’ amaraso.

Ibinyamakuru byo muri Afurika y’ Epfo byatangaje ko atari ubwa mbere uyu mugezi urohamyemo umupasiteri arimo kubatiza akahasiga ubuzima.

Umuvugizi wa IPSS Medical Rescue, Paul Herbst yavuze ko kigo cyageze aho uyu mupasiteri yari yarohamye, abatabazi bagasanga abantu bari mu gahinda.
Ubutabazi bwageze kuri uyu mugezi bukuramo uyu mupasiteri, bumujyana kwa muganga amerewe nabi.

Ibi byabaye mu gihe nta minsi ishize abana icyenda barohamye mu mugezi bari barimo kubatirizwamo muri Zimbabwe batandatu bagahita bahasiga ubuzima nk’ uko Afrikmag yabitangaje.

Mu Ukuboza umwaka ushize wa 2017, umupasiteri wari arimo kubatiza yarohamye mu mugezi witwa Ulmazi arapfa.


Comments

kagare 7 February 2018

Iyi si irarwaye.Kuki se batajya kubatiriza ahantu heza?Kubatizwa ni itegeko ry’imana.Ariko sibyo bigira umuntu umukristu nyawe.Millions and Millions z’abantu bicana,biba,basambana,babeshya,benshi barabatijwe.Abantu bita gusambana ngo ni ugukundana,nabo barabatijwe.Bible yerekana ko abakristu nyakuri ari bake cyane (Matayo 7:13,14).Niyo mpamvu abantu bazarimbuka ku munsi w’imperuka ari millions and millions.Ngo intumbi z’abantu zizaba zuzuye isi yose (Yeremiya 25:33).
Niba ushaka kuzarokoka ku munsi w’imperuka,hinduka,ushake imana cyane,aho kwibera mu byisi gusa.Kuko abantu bose bibera mu byisi gusa,imana ibita "abanzi bayo" (Yakobo 4:4).