Print

Pro-Femmes Twese Hamwe yasabye Leta y’ u Rwanda gukurikirana Umuvugabutumwa uherutse kwibasira abagore

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 7 February 2018 Yasuwe: 6977

Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe yamaganye Umuvugabutumwa Niyibikora Nicholas uherutse kujya kuri amazing Grace Radio akigisha inyigisho itesha agaciro umugore. Profemmes Twese Hamwe yasabye u Rwanda gukurikirana uyu muvugabutumwa akaryozwa ibyo yavuze.

Mu nyigisho y’ uyu muvugabutumwa yatambutse kuri radiyo ikanakwirakwizwa henshi ku mbuga nkoranyambaga humvikanamo amagambo avuga ko ibyago byinshi byagwiririye Isi byatejwe n’ umugore.

Mu kiganiro Pro- Femmes Twese hamwe yagiranye n’ abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Gashyantare 2018 yagaragaje ko ibyo uyu muvugabutumwa yigishije ari ugutesha agaciro ibyagezweho mu guha agaciro umugore.

Umuyobozi wa Pro-Femmes Twese hamwe Kanakuze Jeanne d’ Arc yasabye Leta y’ u Rwanda gufatira umwanzuro ukwiye uyu muvugabutumwa.

Yagize ati:“Hari icyo dukora nk’ imiryango itari iya Leta hari aho tugarukira. Turasaba abayobozi bakuru b’ igihugu cyacu gufata umwanzuro ukwiye kuri iriya nyigisho yakozwe n’ uriya muntu.”

Yakomeje asaba abagabo n’ abagore kudacika intege kubera amagambo yari muri iyo nyigisho

Ati “Mwaciye muri byinshi, mwarababaye mwa bagore mwe, mwakoreshejwe byinshi bibi mwa babyeyi mwe. Harageze ngo ubuyobozi bw’ u Rwanda nk’ uko bwabitangiye buhagarike icyabakoma mu nkokora”

Umuyobozi w’ umuryango urwanya ruswa n’ akarengane akaba n’ umujyanama muri Pro-Femmes Twese Hamwe Madamu Ingabire Marie Immaculee yagereranyije inyigisho y’ uyu muvugabutumwa Nikora n’ amagambo y’ ivangura yacaga kuri Radio na Televiziyo (RTLM).

Yagize ati “ Njyewe numva ririya jwi, ikibazo yanteye gikomeye ni uko byanshubije mu mateka, byanyibukije neza neza RTLM najyaga numva ivuga ariya magambo, ihamagarira Abanyarwanda kwanga abandi banyarwanda, ibereka ububi bwabo, ibereka ko ari inzoka, ko atari abantu, jenoside ibaye ibyo mwarabibonye.”

Inyigisho ya Niyibikora yababaje abagore. Umwe yagize ati “Twumva iriya audio(ijwi) twabaye choque̕(e)s,…iyo bavuze abagore rimwe na rimwe twebwe abakobwa twumva tutarimo, ariko twatojwe y’ uko ejo natwe tuzaba abagore. Iyo babavuze twese twiyumvamo. Tureba abamama badukikije tukanareba n’ abo twigiraho. Ijambo uriya mugabo yavuze ryakomeretsa n’ umwana w’ umukobwa”

Gutangaza ibintu bisebya cyangwa bitesha agaciro umuntu mu Rwanda ni icyaha gihanwa n’ amategeko.

Impuzamiryango Profemmes Twese Hamwe yanamaganye igitangazamakuru cyahaye umwanya uriya muvugabutumwa akavuga umwanya ugana kuriya asebya umugore. Amajwi yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga afite iminota 18 n’ andi masagonda arengaho.

Itorero ry’ abadivantiste b’ umunsi wa Karindwi uyu muvugabutumwa aturukamo ryatangaje ko uyu Niyibikora Nicholas amaze imyaka itatu ahagaritswe ku buvugabutumwa.


Comments

THEON HAK 14 February 2018

NTACYO YABESHE YAHEREYE KURI EVA UKO BYAGENZE HARI UTABIZI? NONE ISI YAHISE IBONA AKAGA ? (NIRWO RUGENO YESU ATI MBOH


Josiane 9 February 2018

Njyewe ndumva iyi nyigisho yafashwe nabi kandi ataribyo. Ibyo yavuze byose biri muri bibiliya ntacyo yabeshye kandi yavuze ko ari Itorero rigereranywa n’umugore, ikibazo kibirimo ni ikihe? ahubwo uwumva ko ari umugore aharanire gukora ibyiza bisibanyanye ibyo bibi bavuzweho. Kandi umugore wavuzwe si uwo mu Rwanda ni umugore muri rusange. Imana yabwiye Gahini ngo ni ukora ibyiza ntuzemerwa? mu gifaransa baravuga ngo: "Les femmes sont belles malgre leurs beaute diaboliques! Muharanire kugira izina ryiza !


ruti 9 February 2018

cyangwa yavugaga ba Ingabire Vigitwari na ba Rwiga........


kamegeri F. 9 February 2018

ntacyo yavuze kitaricyo. ukuri 100/100


9 February 2018

Uyu mugabo icyo avuga kandi yahoze anabisubiramo kenshi n’amatorero Kandi nizi ngero yatanze, nizo akuye mwijambo ryera, aha ndikwibaza bamusabye kwi corrigea yahindura bibiliya se? Ikindi bubble iravuga ushatse umugore mubi uba utangiriye gehenomu kwisi, nushatse neza Aba atangiye I paradise. Njye ibyo NdaByemeye pe, umugore utazi Imana nikibazo gikoneye muri societe


9 February 2018

Uyu mugabo icyo avuga kandi yahoze anabisubiramo kenshi n’amatorero Kandi nizi ngero yatanze, nizo akuye mwijambo ryera, aha ndikwibaza bamusabye kwi corrigea yahindura bibiliya se? Ikindi bubble iravuga ushatse umugore mubi uba utangiriye gehenomu kwisi, nushatse neza Aba atangiye I paradise. Njye ibyo NdaByemeye pe, umugore utazi Imana nikibazo gikoneye muri societe.


Uwineza Florence 8 February 2018

Twamaganye abigira abacamanza b’imitima n’ukwemera kw’abandi
Ijambo ry’Imana ritubwira ko abayo barangwa n’urukundo,impuhwe,imbabazi....n’aho Abo basazwe n’urwango n’abakorera sekibi.
Twiyubahe,twiheshe agaciro twubaha n’abandi.
Twese turi abavandimwe !


justine 8 February 2018

njye ndumva ibyo yavuze muri kubyumvira mu mubiri kandi yatangiye ababwira ati"nimvuga umugore mwumve itorero"yavuze ububi bw’amadini ariho n’akaga ateje abayoboke baryo.ahubwo narinzi ko amadini ariyo aribugire ikibazo.kandi nanone muzirikane ko iyo umugore, ugereranwa n’ umutima w’umugabo,iyo adakoze neza inshingano ze ateza ingorane muri sosiete,ku muryango we ect.ahubwo namusabaga no kuzatanga n’ikigisho kigaragaza umugore wahagaze neza mu mwanya we uburyo akora iby’ubutwari dore ko no muri bibiriya yakuraga ingero barimo.urugero:Esther yacunguye abayuda,umusamariyakazi wafashije Yesu kuvuga ubutumwa,Maria wasize Yesu amavuta kubirenge bye,Abigail wagandukiye umwami bigatuma umuryango we utarimbuka ect.Naho ubundi ndasaba bagenzi banjye kumenya ko bafite uruhare runini mugutuma abatware babo bafata ibyemezo bityo nibagumya kugendera ku bitekerezo bivuga ngo ni inzabya zoroshye ntibahagarare mumwanya wabo nkuko bikwiriye(nka EVA) bazateza isi akaga aho kuyizanira umugisha nkuko Maria yasamye yesu agakurikiza amabwiriza y’ijuru yo kurera Yesu twese ukatugeraho.


Ngabo 8 February 2018

Ariko nanjye abagore ndabatinya wallah


musomyi 8 February 2018

abagore bo murwanda nabo bantera umujinya.ni injiji gusa babona babazanura gusa munzego ngo 20% ubundi se bakora iki.reba abicaye munteko bbingwizamurongo guisa..barangiza bagatora itegeko ngo conge ya maternite ni ukwezi nigice
ntacyo atavuze cykuri


kato 8 February 2018

Aya madini y inzaduka aratangaje. Iri ryo niridahagarikwa riroreka igihugu.


Bayingana Andre 8 February 2018

Aha!mbuze icyo mvuga pe kadutegereze iherezo rya byose ndumva abagore nta juru bafite uyumu pstr we ubanza azira abagore kbsa nta juru yabaha abayariwe uritanga ndumva ijuru ari ryabagabo


Laetitia Ndayishimiye 8 February 2018

wimutuka! ubu n’ubwiru bwumva abanyamwuka.


Christine Nizigama 8 February 2018

Yewe abagore ubavuze nabi wibagirwa ko wanyuze munda ya nyoko.
Yesu umucunguzi wamahanga yose yanyuze munda y,umugore.
Ahubwo niba Madame wawe yakuraje nabi mu gitandanda.umujinya utawushyira kubagore bose.


Nzarigema Janvier 8 February 2018

reka dutegereze ibyemezo bamufatiye none le7/02 muri prpfame twesehamwe.
gusa buriya yabitewe nuwiwe ntibarikumvikana


Christina Umugwaneza 8 February 2018

Ubuse azi nyina wa yesu? Nimyuka ya shitani irikumukoreram


Abijuru Gloriose 8 February 2018

Ariko noneho ubanza we yabyawe nundi utari umugore gusa uwabwira niba ufite umugore


Mukunzi 8 February 2018

Buretse turakorekwereka aho tubera babi twe abagore... turebe niba umara kabiri utari muri gereza!


Louise Ndihokubwayo 8 February 2018

Uyumugabo yavangiwepe numwuka mubi.
Gusa nshimiye abantu kobabimenye birazwiko muri kamere yumugore ko yaremanywe ubunyantegenke arikoss iyobishitse bagasambana cyanke bakaba indaya baba basambanywa nabande??nonese Umugore wambere ko arinyina ahahahaaa


Habyarimana Jean Paul 8 February 2018

usesenguye neza usanga umugore yavugaga ari ITORERO. abantu baza bashaka gukizwa banafite umuhamagaro pe ariko itorero akaba ariryo ribica. Abubwo numvise yibasiye catholique ngo ni nyina waba maraya!!!


FABIANUS 8 February 2018

NJYE NDUMVA UBU BUTUMWA BUSOBANUTSE ABABUGIZEHO IKIBAZO NI ABATAZI KO ITORERO RISOBANURA UMUGORE UYU MUGABO NI UMUHANGA ATINYUTSE IBYO ABANDI BATINYA KUVUGA UKU NI UKURI UMUGORE WAVUZWE HANO SIMAMA SI NUMUGORE WANJYE NI ITORERO KANDI IBIBI BYARY BIRAGARAGARA (AMADINI???????)


Damas 8 February 2018

Pasteur nasabe imbabazi aba mama.


faki 8 February 2018

Ukuri kuryana ahubwo kwigisha uko mushaka nicyo kibazo gihari musome neza ibitabo byabahanuzi


faki 8 February 2018

Ukuri kuraryana kko ibyo avuga ni byahanuwe