Print

Intare yarindaga yamwivuganye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 February 2018 Yasuwe: 3026

Umugabo witwa Mustapha Adam ukomoka muri Nigeria yahuye n’uruva gusenya ubwo intare yarindaga yatorokaga mu kazu yari ifungiyemo irasohoka iramwica.

Uyu mugabo wari warangaye,ku munsi w’ejo yashidutse iyi ntare yasohotse mu kazu yarimo maze ihita imuruma ku ijosi niko kumujyana kwa muganga igitaraganya ariko ibikomere yatewe n’uyu mwami y’ishyamba ntibyamusize amahoro kuko yahasize ubuzima.

Si ubwa mbere intare yishe umuntu muri Nigeria,kuko mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize,intare nabwo yishe umugabo warimo kuyigaburira mu mugi wa Ibadan.

Mu mwaka wa 2015,intare yatorotse aho yari ifungiwe maze yinjira mu bantu bo mu gace kamwe muri Nigeria gusa yaje kwicwa itaragira umuntu ihitana.


Comments

mahame 8 February 2018

Inyamaswa zica ibihumbi byinshi buri mwaka.Ese mwaba muzi agakoko kica abantu kurusha izindi nyamaswa?Ni UMUBU witwa Anophele utera Malaria.Utuma hapfa abantu barenga 430 000 buri mwaka dukurikije Report ya WHO/OMS.Abarwara Malaria buri mwaka barenga 210 millions,cyane cyane muli Afrika.Ariko se mwari muzi ko mu isi nshya dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13 nta muntu uzongera kurwara cyangwa gupfa?Bisome muli Ibyahishuwe 21:4.Muli iyo si izaba PARADIZO,tuzaba dukina n’intare,inzoka,etc...Nabyo byisomere muli Yesaya 11:6-8.Cyokora abantu bakora ibyo imana itubuza (abarwana intambara zo mu isi,abajura,abasambanyi,abibera mu byisi gusa ntibashake imana,...),ntabwo bazaba muli iyo si.Nkuko tubisoma muli Imigani 2:21,22,hazasigaramo gusa abantu bubaha imana.Abandi imana izabica ku munsi w’imperuka.Bisome muli Yeremiya 25:33.Abantu bake bazajya mu ijuru,nibo bazategeka isi ya paradizo.Bisome muli Daniel 2:44.Ntabwo twaremewe kuzajya mu ijuru nkuko amadini yigisha.Tujye twiga neza Bible aho gupfa kwemera ibyo Pastors na Padiri bigisha.Byagaragaye ko baba bishakira inyungu zabo gusa.Niba ushaka kwiga Bible ku buntu kandi tugusanze iwawe,duhe address yawe.MERCI.