Print

Caleb yatangaje ko yahuye n’ibibazo byatumye atitwara neza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 February 2018 Yasuwe: 1493

Rutahizamu Bimenyimana Bonfils Caleb yatangaje ko kuba yarasubiye inyuma byatewe n’ikibazo gikomeye yagize ubwo yari akigera muri Rayon Sports nubwo yakigize ubwiru.



Uyu rutahizamu ufite igitego kimwe mu mikino ya shampiyona y’uyu mwaka amaze gukina,yatangarije Radio 10 ko yahuye n’ikibazo gikomeye cyatumye asubira inyuma mu kibuga.

Yagize ati “Nibyo koko, nkigera muri Rayon Sports nahuye n’ikibazo gikomeye ntifuza gutangaza cyatumye nsubira inyuma gusa muri iyi minsi ndi kugenda ngaruka kandi nizeye ko mu minsi iri imbere nzitwara neza.”

Caleb yavuze ko kuri we gutsinda ari byiza gusa niyo atatsinda ibitego agatanga imipira nabyo bimushimisha cyane kuko igisobanuro cy’ikipe ari ugukorera hamwe.