Print

Yatangaje abantu kubera amafoto yashyize hanze afashe ikiyoka kinini

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 February 2018 Yasuwe: 2466

Umugabo witwa Lockie Gilding yatunguye benshi mu bamukurikirana kuri Facebook ubwo yashyiraga hanze amafoto afashe ikiyoka kinini cyari cyihishe mu kirundo cy’ibishingwe.

Amafoto y’uyu mugabo utuye muri Australia,yagiye acicikana hirya no hino kubera ukuntu yavumbuye iki kiyoka aho cyari cyihishe mu bishingwe,yarangiza akagifata n’amagi yacyo akabyimurira mu kandi gace.

Benshi mu bakurikirana uyu mugabo kuri Facebook bibajije ukuntu uyu mugabo yavumbuye aho iyi nzoka yari yihishe cyane ko ari mu bishingwe byinshi gusa yaje gushyira hanze amashusho agaragaza ubwihisho bw’iyi nzoka ndetse n’amagi yateye.