Print

Ibyamamare muri Tour du Rwanda bikomoka muri Eritrea bigarutse muri shampiyona y’Afurika

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 February 2018 Yasuwe: 781

Abakunzi ba Tour du Rwanda bashonje bahishiwe kuko abasore bakomeye bavuka muri Eritrea nka Debesay Mekseb kabuhiriwe mu gusiganwa ahatambika, Meron Teshome, Amanuel Gebrezgabhier na Metkel Eyob bagarutse mu Rwanda bahagarariye Eritrea.

Abasore 2 Mekseb Debesay, na Amanuel Gebrezgabiher baherutse kuzamurwa mu ikipe ya mbere ya Dimension Data ikina amarushanwa yo ku rwego rw’isi,batangajwe mu bakinnyi bazahagararira Eritrea mu mikino nyafurika ibura iminsi 5 ngo itangire hano mu rw’imisozi 1000.

Amanuel Gebrezgabhier yabaye umwami w’imisozi muri Tour du Rwanda 2015

Aba basore bigaragaje muri Tour du Rwanda ya 2015,bagarutse kwesurana n’abanyarwanda ndetse n’abandi bakinnyi bakomeye muri Afurika muri iri rushanwa ry’indyankurye.

Debesay wubatse izina muri Tour du Rwanda agarutse mu Rwanda

Kuza kw’aba basore byongereye ingufu iri rushanwa kuko byanze bikunze bazakubana n’ibyamamare bitandukanye birimo Areruya Joseph,Kangangi Suleiman wo muri Kenya n’abandi basore bakomoka muri Maroc na Afurika y’Epfo.

Teshome Meron watsindiye Rubavu 2016 yagarutse

Eritrea imaze imyaka irindwi (7) yikurikiranya yegukana imidari myinshi ya zahabu muri shampiyona y’Afurika,ibi bikaba biyishyira ku mwanya wa mbere mu bihugu by’afurika bimaze kwegukana imidali myinshi.

Eyob Metkel niwe umaze gutwara uduce twinshi muri Tour du Rwanda

Abakinnyi Eritrea izakoresha muri shampiyona y’Afurika:

Abagabo: Mekseb Debesay, Meron Teshome, Amanuel Gebrezgabiher, Metkel Eyob, Henok muluberhan, Simon Mussie, Tesfom Okubamariam na Elyas Afewerki.

Icyizere kiraganje kwa Debesay


Mu ngimbi: Hager, Tomas, Natan na Biniam.

Mu bagore: Mosana Debesay (mushiki wa Mekseb), Wahazit kidane, Bisrat Gebremeskel na Tigsti Geberihiwet
Mu bangavu: Desite kidane