Print

Inzoka ya Cobra yarumye umwana w’imyaka 6 imusanze mu buriri

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 February 2018 Yasuwe: 8563

Umwana witwa Mikayla Grove w’imyaka 6 na mama we witwa Inge bakomoka mu mugi wa Ballito muri Afurika y’Epfo, bahuye n’uruva gusenya ubwo baterwaga n’inzoka ya Cobra yari mu musego uyu mwana yari aryamyeho ikabatera ubumara.

Grove na mama we Inge bakize ubumara bwa Cobra

Uyu mwana w’imyaka 6 ubwo yari aryamye ku buriri bwe,yaje kuryamira iyi nzoka yari munsi y’umusego yari yiseguye maze iramuruma niko guhamagara ababyeyi be bari mu kindi cyumba.

Ubwo uyu mwana yatabazaga,mama we Inge yagize ngo ari kurota niko kujya kumureba ndetse yerekeza ku buriri adacanye itara byatumye iyi nzoka imucira ubumara mu maso.

Nubwo yamuciriye ubumara mu maso,uyu mugore yahanganye nayo ndetse abasha gukiza umwana we nubwo iyi nzoka yari yamurumye ku ijosi ndetse ikamusigira ubumara bwica mu mubiri we.

Aba bombi bahise bajya kwa muganga ndetse bitabwaho bikomeye n’abaganga b’inzobere,byatumye uyu mubyeyi we n’umwana we babasha gukira ndetse uyu mwana yongeye gusubira ku ishuli.

Izi nzoka za Cobra zituruka muri Mozambike,zigera muri Afurika y’Epfo ndetse bivugwa ko ziri ku mwanya wa kabiri mu nzoka zifite ubumara bwica vuba muri Afurika.


Comments

john 9 February 2018

inyamaswa muntu yica abantu benshi kurusha inzoka, umubu, intare n’izindi nyamaswa zose zibaho


mahame 9 February 2018

Inyamaswa zica ibihumbi byinshi buri mwaka.Ese mwaba muzi agakoko kica abantu kurusha izindi nyamaswa?Ni UMUBU witwa Anophele utera Malaria.Utuma hapfa abantu barenga 430 000 buri mwaka dukurikije Report ya WHO/OMS.Abarwara Malaria buri mwaka barenga 210 millions,cyane cyane muli Afrika.Ariko se mwari muzi ko mu isi nshya dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13 nta muntu uzongera kurwara cyangwa gupfa?Bisome muli Ibyahishuwe 21:4.Muli iyo si izaba PARADIZO,tuzaba dukina n’intare,inzoka,etc...Nabyo byisomere muli Yesaya 11:6-8.Cyokora abantu bakora ibyo imana itubuza (abarwana intambara zo mu isi,abajura,abasambanyi,abibera mu byisi gusa ntibashake imana,...),ntabwo bazaba muli iyo si.Nkuko tubisoma muli Imigani 2:21,22,hazasigaramo gusa abantu bubaha imana.Abandi imana izabica ku munsi w’imperuka.Bisome muli Yeremiya 25:33.Abantu bake bazajya mu ijuru,nibo bazategeka isi ya paradizo.Bisome muli Daniel 2:44.Ntabwo twaremewe kuzajya mu ijuru nkuko amadini yigisha.Tujye twiga neza Bible aho gupfa kwemera ibyo Pastors na Padiri bigisha.Byagaragaye ko baba bishakira inyungu zabo gusa.Niba ushaka kwiga Bible ku buntu kandi tugusanze iwawe,duhe address yawe.MERCI.