Print

Umuherwe Beynon ararana n’abagore 4 buri munsi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 February 2018 Yasuwe: 6165

Umuherwe Beynon wiyise Candyman akomeje gutangaza benshi kubera ubuzima abayemo bwo gusimburanya abagore ubutitsa ndetse n’amafoto akunze gushyira hanze ari kumwe n’abagore bambaye ubusa.

Uyu mugabo ukomoka muri Australia ufite uruganda rucuruza itabi rukomeye ku isi,azwiho gukunda abagore bitangaje ndetse inshuro nyinshi akunda kwifotoza ari kumwe nabo bambaye ubusa.

Candyman nkuko yiyita akunze gutakaza ibihumbi 360 by’amapawundi mu gukoresha ibirori bihuruza abakobwa beza aho umutungo we ukabakaba miliyoni 12 z’amapawundi.

Umuherwe Beynon wiyita Candyman

Candyman nubwo ahora asimburanya abagore,afite umugore babanye byemewe n’amategeko ndetse nawe atangaza ko nta shyari cyangwa urwango agirira umugabo we iyo ari kumwe n’abo bagore.

Candyman n’umugore we bashakanye Taesha umwemerera kurarana n’abandi bagore

Candyman yavuze ko atashobora gutunga umugore umwe ndetse avuga ko yishimira ko we umugore we n’abana be babyumva kimwe ntawe ubangamira undi.

Atunze amamodoka y’ubwoko bwose

Uyu mugabo yahose akina umupira w’amaguru muri iki gihugu avukamo,aza kuvunika umugongo byatumye abivamo yerekeza mu byo kumurika imideli byamuhaye agafaranga kenshi bituma yubaka uruganda rw’itabi none asigaye atunze akayabo k’amamiliyoni ndetse n’abagore.






Comments

claude 9 February 2018

yabababa abafitinkwi baryibihiye


claude 9 February 2018

yabababa abafitinkwi baryibihiye


kagare 9 February 2018

Ntabwo ariwe wenyine.Millions and millions z’abagabo bumva badasambanye nta buzima baba bafite.Motto ariyo devise yabo ni "No sex no life" cyangwa "Reka twishimishe kuko ejo tuzapfa".Ariko baribeshya cyane.Imana yacu yaduhaye sex kugirango tuzishimane gusa n’umuntu tuzabana binyuze mu mategeko.Abanga kumvira imana bose (abasambanyi,abajura,abarwana mu ntambara z’isi,etc..),ntabwo bazaba muli paradizo yenda kuza (1 Abakorinto 6:9,10).Imana yashyizeho umunsi w’imperuka (Ibyakozwe 17:31),kugirango izarimbure abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa (Imigani 2:21,22).Gutekereza nk’uyu wibera mu busambanyi,nukugira ibitekerezo bigufi (spiritual myopia).Kimwe n’abandi bakora ibyo imana itubuza,ejo bazapfa babore,kandi bekuzuka (Abagalatia 6:8).Nubwo abanyamadini bababeshya ngo baba bitabye imana.Tujye dukoresha ubuzima imana yaduhaye tuyikorera,aho kwibera mu byisi gusa.Abibera mu byisi gusa,nta buzima bw’iteka muli paradizo bazabona (1 Yohana 2:15-17).