Print

2019 abarenga ibihumbi 3 bazatangira kwivuriza mu bitaro by’ akarere ka Nyarugenge

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 9 February 2018 Yasuwe: 937

Kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Gashyantare nibwo abayobozi barimo na Minisitiri w’ ubuzima Dr Diane Gashumba bashyize ibuye ry’ ifatizo aharimo kubakwa ibitaro by’ akarere ka Nyarugenge bavuga ko igice cya mbere kizaba cyuzuye umwaka utaha wa 2019.

Ubusanzwe aka karere nta bitaro by’ akarere kagiraga. Ibi byatumaga abaturage bo muri aka karere bahawe kwivuriza mu bitaro by’ akarere bahita bajya mu bitaro bikuru bya Kaminuza CHUK cyangwa bakajya ku bitaro byo ku Muhima. Ibitaro bya Muhima nabyo si ibitaro by’ akarere ahubwo n’ ishami rya CHUK. CHUK ni bimwe mu bitaro by’ ikitegererezo (referal hospital).

Ibi bitaro bizubakwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Leta y’u Bubiligi. Icyiciro cyabyo cya mbere kizuzura gitwaye miliyari 5.9 y’amafaranga y’u Rwanda.

Biteganyijwe ko muri 2019 icyiciro cya mbere cy’ibi bitaro ngo kibaba cyuzuye abaturage barenga 3000 barimo abo muri aka karere n’abo mu nkengero bagorwaga no kwivuza kure.

Umuhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ibi bitaro witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abahagarariye Ambasade y’u Bubiligi, Minisitiri w’ubuzima Dr Gashumba Dianne, Meya w’Umujyi wa Kigali Pascal Nyamurinda ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba