Print

Ubushinjacyaha bwasabye polisi gukora iperereza kuri Niyibikora uherutse kwibasira abagore

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 9 February 2018 Yasuwe: 6700

Ubushinjacyaha bw’ u Rwanda bwatangaje ko bwasabye polisi y’ u Rwanda ishami rishinzwe ubugenzacyaha gukora iperereza ku muvugabutumwa Niyibikora Nicholas uherutse kwigisha ikigisho abenshi bafashe nko gusebya abagore.

Muri Mutarama uyu mwaka nibwo Niyibokora yatambukije iki kigisho kuri radio Ubuntu butangaje ikorera I Kigali mu Rwanda.

Iki kigisho cyumvikanamo amagambo nka “Umugore mwebwe muramuzi? Umugore afitanye urubanza n’ Imana”

Umushinjacyaha Mukuru Jean Bosco Mutangana, yatangarije Izubarirashe ko basabye ubugenzacyaha gukora iperereza ry’ibanze ku mvugo za Pasiteri Niyibikora zishobora kuba zigize icyaha cy’ivangura rishingiye ku gitsina, kandi amategeko akaba ahana ivangura.

Mutangana avuga ko amategeko yemerera Ubushinjacyaha Bukuru gusaba ubugenzacyaha gukora iperereza ku kibazo icyo ari cyo cyose.

Impuzamiryango Profemmes Twese Hamwe mu kiganiro iherutse kugirana n’ abanyamakuru yasabye Leta y’ u Rwanda gukurikirana Niyibikora.

Umuyobozi wa Pro-Femmes Twese hamwe Kanakuze Jeanne d’ Arc yasabye Leta y’ u Rwanda gufatira umwanzuro ukwiye uyu muvugabutumwa.
Yagize ati:“Hari icyo dukora nk’ imiryango itari iya Leta hari aho tugarukira. Turasaba abayobozi bakuru b’ igihugu cyacu gufata umwanzuro ukwiye kuri iriya nyigisho yakozwe n’ uriya muntu.”

Pasiteri Ezira Mpyisi yatangarije UMURYANGO ko Niyibikora yakoze ikigereranyo kibi ndetse ko bishobora kuzamukoraho kuko Leta y’ u Rwanda ishyigikiye iterambere ry’ umugore we akaba ashaka kumusubiza inyuma.

Ingingo ya 136: Ihanwa ry’icyaha cy’ivangura n’icyo gukurura amacakubiri
Umuntu wese ukoze icyaha cy’ivangura n’icyo gukurura amacakubiri ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Itegeko risobanura ku buryo burambuye ibijyanye n‟ivangura no gukurura amacakubiri.

Ingingo ya 288: Gusebanya mu ruhame

Umuntu wese, ku bw’inabi kandi mu ruhame, witirira undi igikorwa cyeruye gishobora gutesha uwo muntu icyubahiro cyangwa agaciro cyangwa gishobora kumusuzuguza mu ruhame, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


Comments

john 11 February 2018

ntago yasebeje abagore ahubwo yavuze abitwaye nabi ko arbo babi kimwe namadini yitwara nabi....ariko abagore beza nabo bariho kimwe namadini akora neza numva ntamamvu yo kumuhana kuko ku by Imana...hari ubwisanzure...ntitubihuze na politique zahano kwisi...ahubwo umuntu wiyumvishe mubo yavuze ahinduke ave mubagore babi ajye mubeza...kuko byo iyo umugore abaye mubi nikibazo gikomeye


nsekankabo 11 February 2018

Ubwo se ibyo uyu mû pasteur yavuze bitari byo ni ibihe ko byose yabisomaga aho byanditse mû gitabo kdi cyemerwa na benshi? Nubwo yahanwa yaba arenganijwe n’amategeko kdi nta mugayo kuko yemejwe na benshi mubo yavuze.


kamana 10 February 2018

Ko nunva ibyo avuga arubuhanuzi bazamuburanisha bâte ? Nkeka ko azira ko yatunze agatoke usa na kiliziya gatolika.Naho Mpyisi we ashaje nabi,ukuri kwe guherera aho afite inyungu.


isirikoreye jean de la terre 10 February 2018

UYU MUGABO NIYO YAKURIKIRWA YABA ARENGANYE KUKO IBYO YASOBANUYE BIRI MURI BIBILIYA KEREKA NIMUFATA BIBILIYA MUKAYIHINDURA HARI NAHANDITSE NGO ; WANKUBITISHIJE ABAGORE N’ABANA UZABONA ISHYANO....." NONE SE IBYO NI TWE TWABYANDITSE ICYO MBONA BURIMUNTU WESE MURI IRIYA NYIGISHO AYIFATA UKO ABYUMVA BITEWE N’IKIGERO CYE MUBY’UMWUKA NJYE NDABONA UWAGABUYE IJAMBO RY’IMANA YAGABURIYE IBIRYO BIKOMEYE ABANA KANDI BAGOMBA KURYA IBIRYO BYOROSHYE KUGERA BAGEZE KUGIHE CYO KURYA IBIRYO BIKOMEYE NDAVUGA GUKURA MUMWUKA SIMVUGA MUMYAKA


Kukuki 10 February 2018

ibitabo byinshi by’ijambo ry’Imana ntibivuga umugore neza, na Korowani y’abayisiramu yo ivuga ibirenze ibyo uwo mu paster yavuze, abandikaga biriya bitabo sinzi ibyo vapfaga n’abagore, uhubwo ndumva byose byasubirwamo bakandika bundi bushya.


ruti 10 February 2018

Uyu mu Pasitori babanze bamujyane i Ndera barebe niba nta kibazo afite ntimukirukire inkiko mbere yibindi. Ntimureba se uriya munyamakuru wabeshye inzego nyinshi zikemera none ntarwariye i Ndera abaturage nabandi bose yabeshyeye nabo bazarenganurwe.


UMULISA 10 February 2018

Ahubwo nge ndabona abantu bavuga ko yakoze ikosa ryo gutuka abagore bamurenganya kuko ikigisho yatanze yakoresheje ibyanditswe( Bible) aho buri wese asomye aribyo yasanga byanditsemo. Ahubwo abavuga ko yakosheje nabo nibategure ikigisho kimuhinyuza maze bakoreshe Bible bavuga ibyiza by’ abagore bavugwa muri bible. So non, mwaba mushaka ko twongera kugira abantu bahorwa imana( ABAMARITIRI) Nko mu bihe bya kera. Erega na Yesu yabayeho arigisha abanyabwenge bamwica bavuga ko inyigisho ze aribinyoma. So, icyo uwo mu pastor yatweretse ni views ze kdi natwe harukundi yenda buri umwe afite view itandukanye niyo we yerekanye..


UMULISA 10 February 2018

Ahubwo nge ndabona abantu bavuga ko yakoze ikosa ryo gutuka abagore bamurenganya kuko ikigisho yatanze yakoresheje ibyanditswe( Bible) aho buri wese asomye aribyo yasanga byanditsemo. Ahubwo abavuga ko yakosheje nabo nibategure ikigisho kimuhinyuza maze bakoreshe Bible bavuga ibyiza by’ abagore bavugwa muri bible. So non, mwaba mushaka ko twongera kugira abantu bahorwa imana( ABAMARITIRI) Nko mu bihe bya kera. Erega na Yesu yabayeho arigisha abanyabwenge bamwica bavuga ko inyigisho ze aribinyoma. So, icyo uwo mu pastor yatweretse ni views ze kdi natwe harukundi yenda buri umwe afite view itandukanye niyo yerekanye..


Alice 9 February 2018

Njye yanteye isesemi!
Hari abo nabonye hano bamushyigikiye ni mu mbwire isomo mwakuye mo mu buryo bw’umwuka?
Nonese buriya muriwe haba mo urukundo? Ko bible inshuro nyinshi ivuga ngo dukundane nkuko Yesu yadukunze? Nyuma y’ibyo se ni nde wamuhaye akazi ko guca imanza ko nyiri kuziducira acyicaye ku ntebe y’imbabazi? Uwa mupima yasangwa ashyitse 😏😏


bosco 9 February 2018

Uyu mupasteur yakoresheje umuzimizo witwa igereranya,kuko yagereranyije amadini n’umugore nkuko yatangiye abivuga,naho abamwita umunyabyaha njye ndabona Atari we kuko abaye we yaba umufatanyacyaha ni uwanditse Bibiriya


9 February 2018

Ko atavuze Esteri na babagore bazinduka kumva ya yesu na mariya nyina wa yesu?


SAFILA 9 February 2018

Ubwo muraje


Deo Kaka 9 February 2018

Amatwi yumubiri wumvakwasevya abagore ariko abagore bavugwa namatorero nkuko bibiriya igereranya umugore nitorero .yigishukuntu ujyakuzamuka muvyumwuka itorero rikagusubizahasi


sebera 9 February 2018

Ndasubiza uwitwa MAMA.Uravuga utabanje kumva neza ibyo we yavuze.Dore bimwe mubyo yavuze:"Umugore ni mubi";"umugore ni umwicanyi mubi",etc...Bamuhane kugirango amenye ubwenge.


N.C 9 February 2018

injiji ntizigateshe abantu umwanya! iriya njiji se yigisha biriya ni nde wabiha agaciro!Buriya ntiyatashye agasangira n,Umugore agaseka n,abana Umugore yamubyariye!ahubwo Itorero cg kiliziya ibuze abagore ntiyaba ibihuku.Uriya Nti yagombye gutesha umwanya umugani wa Mpyisi!abagore nibakore nk,aho nta cyabaye bikomereze urugendo.Amakosa yose nyashyira kuri bariya babaha ububasha bwo kuvugira mu ruhame none bigakabya iyo yemerewe kujya kuri Radio.ni Nka ba bandi bareka abana ngo bigishe amagambo yo muri bibiliya!Murabona se ari abagore gusa yibasiye!Ntimwumva ko na gatolika yarangije kuyiciraho iteka. !


mama 9 February 2018

uyu muvugabutumwa ibyo yavuze ni ukuri ugendeye kuri bible!!, ikibazo kiri kubanditse bible.
ahubwo ubutaha azigishe ibyiza by’umugore nabwo akoresheje bible.


KAMANA 9 February 2018

WA mugani uyu pastor wagirango ni RTLM yagarutse.Kuki se atavuga abagore bakoze neza,akavuga abakoze nabi gusa?Kuki atavuga MALIYA wabyaye YESU?Ariko ikintangaza,nuko bano ba Pastors birirwa barya amafaranga y’abantu (icyacumi),nyamara YESU yaradusabye gukorera imana ku buntu (Matayo 10:8).Bameze nk’Abafarisayo babonaga amakosa y’abandi gusa,bo bakigira abantu b’imana.N’uyu munsi niko bimeze.Nubwo Pastors biyita abakozi b’imana,Bible ibita "abakozi b’inda zabo" (Romans 16:17).Nibamufunga nibwo amenya neza amakosa ye.Nibwo amenya ko ari umukozi wa SATANI.Bene aba YESU yabise Ibirura byambara uruhu rw’intama (Wolves wearing sheep’s cover).