Print

Caleb yaburiye bagenzi kwitondera Lydia Ludic

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 February 2018 Yasuwe: 1446

Rutahizamu Bimenyimana Bonfils Caleb yaburiye abakinnyi ba Rayon Sports ko bagomba kwitondera ikipe ya Lydia udic Academic kubera abakinnyi bakomeye ifite.

Caleb yakinanye n’abakinnyi benshi bakinira Lydia Ludic

Uyu musore yabwiye abanyamakuru ko iyi kipe ifite abakinnyi bakomeye ndetse bamwe bakinannye nawe igihe kinini bityo bagenzi be bagomba kwitonda uyu munsi mu mukino bafitanye.

Lydia Ludic yakoreye imyitozo ya nyuma kuri stade Amahoro

Yagize ati "Lydia Ludic si ikipe yo gusuzugura kuko n’ikipe ifite abakinnyi benshi bahamagarwa mu ikipe y’igihugu bityo nta kuyisuzugura.Abakinnyi benshi bayikinira twarakinannye muri Vital’o tugomba kwitega ko bazatwataka cyane I Burundi niyo mpamvu tugomba kuyitsindira hano mu Rwanda.”

Rayon Sports irasabwa gutsindira mu rugo

Caleb yavuze ko iyi kipe ifite rutahizamu witwa Ulimwengu Jules bakinannye muri Vital’o ndetse yemeje ko ari umukinnyi mwiza ndetse, gucenga bityo ba myugariro ba Rayon Sports bagomba kwitonda.

Lydia Ludic yo mu Burundi irashaka gusezerera Rayon Sports

Kuri uyu wa gatandatu nibwo rwambikana hagati ya Rayon Sports na Lydia Ludic Academique yo mu Burundi, mu mukino w’ijonjora ry’ibanze mu irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (Total CAF Champions League).