Print

Birukanywe mu mikino ya Olympic kubera gusa na Kim Jong Un na Trump

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 10 February 2018 Yasuwe: 3340

Abagabo babiri birukanywe mu mikino ya Olympic irimo kubera muri Koreya y’ Epfo kubera ko umwe asa na Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika undi akaba asa na Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un.

Aba bagabo batatangajwe amazina birukanywe kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Gashyantare ubwo muri Koreya y’ Epfo hatangizwanga imikino ya Olympic yitabiriwe n’ abakinnyi baturutse muri Koreya ya Ruguru.

Ubusanzwe Koreya y’ Epfo n’ iya Ruguru ntabwo zicana uwaka nubwo ari ibihugu bias n’ ibivandimwe yewe umuntu akaba adashobora abaturage babyo agendera ku mvugo n’ isura.

Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’ Amerika Donald Trump na mugenzi wa Koreya ya Ruguru bazwiho kutavugarumwe bitewe no kuba Amerika ishinja Koreya ya Ruguru gutera Isi ubwoba kubera gukora intwaro z’ ubumara cyangwa kirimbuzi.

Aba bagabo birukanywe mu mikino ya Olympic umwe afite imyitwarire imeze neza nk’ iya Trump undi akagira imeze nk’ iya Kim Jong Un. Uburyo bari bambaye nabyo bigaragara ko neza bashakaga kwigana abo bakuru b’ ibihugu. Abo bagabo bagaragaye mu buryo bugaragaza ko bafitanye ubushuti budasanzwe neza hari n’ aho usa Kim Jong Un yari afashe ku rutungu rw’ usa na Trump.

Ku ikubitiro nta wakekaga ko byashoboka ko Koreya ya Ruguru yakwemera ko abakinnyi bayo bitabira iyi mikino kuko irimo kubera mu gihugu cya Afurika y’ Epfo ariko Kim Jon Un yabigaraniriyeho na Perezida Moon uyobora Koreya y’ Epfo ibihugu byombi byemeranya ko abakinnyi ba Koreya ya Ruguru bajya muri iyi mikino kandi bakazacungirwa umutekano.