Print

Zimbabwe irifuza kubaka urwibutso rwa Bob Marley

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 10 February 2018 Yasuwe: 747

Leta ya Zimbabwe yasabye umuhanga mu gushushanya kubafasha kuba igishushanyo/urwibutso cya Bob Marley ku kibuga cy’umupira cya Rufaro i Harare, aho Marley yacurangiye mu 1980, igihe icyo gihugu kizihizaga umunsi w’Ubwigenge.

Ibyo bitangajwe nyuma y’iminsi itatu habaye isabukuru ya Bob Marley ku itariki 6 Gashyantare, 2018.Iyo sabukuru ikaba yarijihirijwe mu gihugu cy’amavuko cya Jamaica.

Martin Chemhere yavuganye n’abo mu muryango wa Marley kuri uwo mugambi wo kubaka ishusho ya Marley bemeranya ko byakorwa.

Icyo gishushanyo kizubakirwa abaturage ba Zimbabwe ariko kizabanza kwemezwa n’abo mu muryango wa Marley.

BBC iravuga ko igihugu cya Zimbabwe cyangwa umuntu ku giti cye aribo bazatanga amafaranga yo kuba iyo shusho.

Bwana Chemhere yabwiye ikinyamakuru Telesur ko ubusabe bw’uko igishushanyo cya Marley cyakubakwa muri Zimbabwe amaze kububona kandi ko no kuba byaremewe ari intambwe ikomeye,anavuga ko icyo gishushanyo kizakurura bamukerarugendo benshi.

Umuririmbyi Marley azwi neza mu gihugu cya Zimbabwe, mu kuba yaranditse indirimbo ashyigikira ubwigenge bw’iki gihugu.

Igihe yayiririmba mu 1980, niwe watanze itike y’urugendo yanga ko asubizwa ayo yakoresheje ndetse n’igitaramo yakoze ntabwo yishyuwe.

Marley yacurangiwe muri Zimbabwe mu 1980
Robert Nesta Marley, yavutse tariki ya 6 Gashyantare mu 1945, mu gihugu cya Jamayika,yitabye Imana ku ya 11 Gicurasi 1981 mu mujyi wa Miami muri leta ya Florida muri leta zunze ubumwe z’Amerika.