Print

Rwamagana: Polisi ifunze uwashakaga kwiba amafaranga muri Banki akoresheje ikoranabuhanga

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 11 February 2018 Yasuwe: 1804

Polisi y’’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana yaburijemo ubujura bukoreshejwe ikoranabuhanga inata muri yombi Shumbusho Emmanuel washakaga kubikuza amafaranga akoresheje Mobile Money ndetse na Banki (kujya kuyahabwa mu ntoki) icyarimwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’iBurasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire yavuze ko Shumbusho Emmanuel yinjiye muri imwe muri Banki z’ubucuruzi iri mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana, aha umukozi wa banki sheki y’amafaranga ya miliyoni eshatu n’ibihumbi magana ane na mirongo itanu (3 450 000frw) ngo amubikurire.

Yagize ati: “Mu gihe umukozi wa Banki yabikuriraga amafaranga uyu mu kiriya, Shumbusho nawe yakuraga amafaranga kuri konti ye ayashyira kuri Telefone ye, dore ko asanzwe ari n’umucuruzi wa Mobile Money.’’

CIP Theobard Kanamugire akomeza avuga ko umukozi wa Banki yahise abona ubutumwa bumwereka ko Shumbusho abikuje amafaranga akoresheje telefone angana nayo yari amaze kumuha mu ntoki.

Yagize ati:” Umukozi wa Banki akibona ibikorewe kuri konti ya Shumbusho yagize impungenge niko guhita yiyambaza Polisi. Twarakurikiranye dusanga amaze koherereza uwitwa Farida miliyoni imwe n’ibihumbi magana cyenda (1900 000frw) gusa nayo twabashije kuyagaruza binyuze kuri sosiyete y’itumanaho abarizwamo.’’

CIP Kanamugire asoza avuga ko ibi ari bimwe mu byaha bikoreshwa ikoranabuhanga agasaba abaturage kujya bashishoza mu gihe bagiye kubitsa cyangwa kubikuza amafaranga.

Yakomeje agira ati:” Hakwiye kubaho ubushishozi mu gihe ubikuza amafaranga, mbere yo kuva aho ubikurije mukwiye kujya musuzuma ubutumwa bugufi mwohererezwa na banki cyangwa sosiyete z’itumanaho mukoresha, mu gihe hari ugize ikibazo agahita amenyesha Polisi hakiri kare tukabasha kuburizamo ibyaha nk’ibi.’’

Hashize igihe gito Polisi ihuye n’abanyamabanki ndetse n’amasosiyete y’itumanaho barebera hamwe ingamba zarushaho gufatwa hagamijwe kurwanya ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga.