Print

Conte yabwiye amagambo mabi ubuyobozi wa Chelsea

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 February 2018 Yasuwe: 1609

Umutoza w’ikipe ya Chelsea Antonio Conte yabwiye ubuyobozi bwe ko buzaba bukoze igikorwa cy’ubuswa niburamuka bumwirukanye kandi yarafashije iyi kipe gutwara igikombe cya shampiyona mu mwaka wa mbere yayitoje.


Uyu mutoza utarahiriwe n’umwaka we wa kabiri muri iyi kipe,yabwiye abayobozi be ko ubuyobozi bwiza butakagombye kwitega ko umutoza yatwara igikombe buri mwaka ndetse bukwiye guha umwanya umutoza akubaka uburyo bw’imikinire mu bakinnyi.

Yagize ati “Ugomba guhitamo gukorana n’umutoza atari uko atsinda cyangwa ibyo yakoze mu mwaka umwe, ahubwo kubera ko umwizera.Ugomba kwizera umutoza igihe ari gutsinda cyangwa se atarigutsinda iyo ushaka kubaka ikintu gikomeye.Hari amahitamo 2 ubuyobozi bwafataarimo ay’ubujiji ndetse n’amahitamo y’ubushishozi.


Chelsea iri mu bihe bibi

Conte amaze imikino 2 adatsinda aho aherutse kunyagirwa na Watford ibitego 4-1,mu gihe mu mukino wabanjirije uyu,yatsindiwe mu rugo na Bournemouth ibitego 3-0,byatumye ibinyamakuru bitandukanye bivuga ko ubuyobozi buri kuvugana n’uwahoze ari umutoza wa FC Barcelona Louis Enrique.

Conte ntiyorohewe muri Chelsea

Ikipe ya Chelsea izacakirana na West Bromowich ku munsi w’ejo mu mukino wa shampiyona y’Ubwongereza igeze ku munsi wa 27.


Comments

Patrick NISHYIREMBERE 11 February 2018

Nagende rwose ntitukimukeneye habe namba