Print

Icyo Derek yakundiye umukobwa yasimbuje Miss Teta Sandra

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 11 February 2018 Yasuwe: 3407

Umuririmbyi Derek Sano ubarizwa muri Active yemeje ko yasubiye mu rukundo n’umukobwa atifuza kuvuga ibarambuye kuri we ariko ngo mu byo yamukundiye harimo no kuba afite ubumuntu butandukanye n’ubw’abandi bakobwa bacuditse.

Mu minsi ishize nibwo hasakaye amafoto n’amakuru yashimangiraga ko Derek ari mu rukundo n’umukobwa atatangaje amazina yasimbuje Miss Teta Sandra bakundanye bagashwana bidateye kabiri.

Derek mu rukundo n’umukobwa yasimbuje Teta Sandra

Muri Kamena, 2016 Derek yabenze Miss Teta bari bamaranye imyaka ibiri mu rukundo abinyujije mu butumwa yashyize kuri instagram agira ati :”Nongeye kuba ingaragu.”Nyuma y’ubu butumwa yongeye kwandika avuga ko ahaye ikaze ushaka kwinjira mu buzima bwe anereka inzira ushaka gusohoka muri we.

Derek ati ”Urifuza kuza mu buzima bwanjye, imiryango irakinguye. Urifuza gusohoka mu buzima bwanjye, imiryango [nabwo] irakinguye. Ndagusaba gusa ikintu kimwe; wihagarara mu muryango, urafunga urujya n’uruza.”

Yanze kuvuga byinshi kuri uyu mukobwa bahararanye

Mu kiganiro Derek aherutse kugirana na Radio Isango Star, uyu muhanzi yavuze ko afite umukunzi ariko ko abona atari byiza gutangaza amazina ye n’ibindi bimwirekeyeho, ati ”Wapi ntabwo nababwira izina rye.Ntabwo namuvuga.”

Yakomeje avuga ko iyi nkumi bakundana yihariye mu mico n’imyifatire kandi ko amunyuze, ati :”Uko Imana yamuremye afite ubumuntu butandukanye n’ubwabandi bose.”

Abajijwe icyo arusha abandi bakobwa yavuze ko ari ibintu ‘bitakwirwa mu magambo’ kuburyo yashobora kubisobanura, yizera ko uwo mukobwa afite uko ateye mu buryo bwihariye kuburyo atamugereranya n’abandi bakundanye.

Derek ’uyu mukobwa afite ubumuntu yihariye’


Comments

jutine 16 February 2018

mubuvuze neza ko bahararanye,agahararo nigashira nabwo muzatubwire.