Print

Iperereza ryatangiye ku Banyaburayi babiri bapfiriye muri Hotel

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 11 February 2018 Yasuwe: 2076

Polisi ya Uganda yatangiye iperereza ku rupfu rw’abagabo babiri b’Abanyaburayi bapfiriye muri Hoteli ebyiri zitandukanye ariko ku munsi umwe.Umwe yasanzwe muri Pearl of Africa Hotel undi bamusanga muri Kampala Sheraton Hotel zose ziherereye muri Kampala.

Umuvugizi wa Polisi muri Uganda Emilian Kayima yatangaje ko batangiye iperereza ku rupfu rw’aba banyaburiyi bivugwa ko biciwe muri izo Hotel.Umwe ni Terasvouri Tuomas Juha Petteri w’imyaka 42 y’amavuko yageze muri Uganda avuye muri Finland igihugu cy’amavuko, acumbika muri Pearl of Africa Hotel ku wa 05 Gashyantare,2018 mu cyumba nimero 806.

Chimpreports yandikirwa muri Uganda ivuga ko uyu mugabo yari aherekejwe n’umugore witwa Faridah Nankya hamwe n’ushinzwe umutekano. Uyu mugore yavuye kuri iyo Hotel abwiye uyu munyaburayi ko ku mugoroba bazakubona ariko ntiyagaruka.Ku wa 06 Gashyantare, 2018 yageze kuri Hotel asanga Juha yapfiiye muri cyumba yari acumbitsemo, uyu mugore ahita abimenyesha inzego z’umutekano n’ubuyobozi bwa Hotel.

Kampala Sheraton Hotel

Mu rwego rw’iperereza, Polisi ya Uganda yahise ifunga uyu mugore.

Undi munyaburayi Polisi iri gukurikirana urupfu rwe ni Alex Nordlarndar Sabastian Andreas w’imyaka 41 y’amavuko.Yageze kuri Kampala Sheraton Hotel ku wa 05 Gashyantare, 2018 acumbikirwa mu cyumba 1231 nyuma y’amasaha atandatu gusa basanga yapfuye.

Biracyekwa ko haba hari umutwe w’abagizi ba nabi bakomeje gukora ibikorwa by’ubwicanyi kuko ngo ntibyari bisanzwe kuri Hoteli zikomeye nk’izi hashingiwe ku kuba abinjira n’abasohoka basanzwe basakwa mu buryo buhagije.

Pearl of Africa Hotel