Print

Kigali: Umugore yafatanywe uruhinja yibye

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 11 February 2018 Yasuwe: 3114

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugore wari wibye uruhinja rw’amezi abiri mu Murenge wa Gitega, mu Karere ka Nyarugenge.Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Gashyantare, 2018 uyu mwana akaba yasubijwe Nyina.

Polisi itangaza ko umugore witwa Beatrice Nyirankuriza w’imyaka 30, ku wa 06 Gashyantare,2018 yegereye Nyina w’uyu mwana witwa Agnes Uwimana amubwira ko ari umuturanyi akaba n’inshuti ye.

Uwimana wibwe uruhinja asanzwe ari umucuruzi mu isoko rya Gitega mu mujyi wa Kigali ari naho Nyirankuriza yamusanze akamushuka amusaba ko yamufasha umwana birangira amutwaye.

Senior Supt. Emmanuel Hitayezu, umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Mujyi wa Kigali yagize ati :"Kuri uwo munsi, Nyirankuriza yigize nkaho ari umuturanyi wa Uwimana Agnes , amusaba ko yamufashije umwana, mu gihe we yarimo yakira abakiriya…Nibwo bwa nyuma nyina w’umwana aheruka kubona umwana
we.

Ubwo nyina w’umwana yajyaga aho Nyirankuriza yari yamubwiye ko atuye,yabwiwe n’abaturage ko uwo avuga batamuzi.Yihutiye kumenyesha iki kibazo Polisi.”

Senior Supt. Emmanuel Hitayezu yunzemo ati :"Mu ijoro ryo ku itariki 8 Gashyantare, saa yine z’ijoro, abaturage bo mu Mudugudu wa Munini, mu Kagali ka Nyakabanda babonanye Nyirankuriza uruhinja. Kuko bari bazi ko adatwite , bagize amakenga , baramufata bamugeza kuri Station ya Rwezamenyo. Nyuma yo kubaza Nyirankuriza yahise yemera ko yari yibye urwo ruhinja."

Imyaka 5 irashize Nyirankuriza arushinze n’umugabo we ariko nta mwana barabona, ngo hashize iminsi mike abwiye umugabo we ko atwite.

Uyu mugore yagiye iwabo i Karongi amarayo ibyumweru bibiri aza guhamagara umugabo we amubeshya ko yibarutse.Yamubwiye iyi nkuru y’uko yibarutse yaramaze kunoza umugambi wo kwiba umwana akazamwereka umugabo we.

SSP Hitayezu yagize ati :"Uruhinja rwabanje kujyanwa kuri Isange One Stop Centre ku Kacyiru kugira ngo hakorwe isuzuma ry’ubuzima. Basanze nta kibazo umwana afite, asubizwa nyina mu gihe Nyirankuriza afungiye kuri Station ya Polisi ashinjwa gutandukanya umwana n’ababyeyi."

Icyaha cyo gutandukanya umwana n’ababyeyi be cyangwa abamurera gihanwa n’ingingo ya 224 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda. Uhamwe n’icyo cyaha ahanishwa igifungo cy’imyaka 3 n’amande ari hagati ya 500.000 FRW na miliyoni 5 FRW.