Print

Mali: Asinah ari mu nama yiganjemo abagore b’Abanyapolitiki

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 11 February 2018 Yasuwe: 2945

Umuririmbyi Asinah Erra wibanda ku njyana ya Dancehall arabarizwa mu gihugu cya Mali aho yitabiriye inama yiganjemo abagore b’Abanyapolitiki.

Iyi nama yitabiriye iriga ku kugarura amahoro muri Mali.Iki gihugu cyibasiwe n’intambara zurudaca mu myaka yatambutse yahuzaga Ingabo za Leta n’abarwanyi bari bazwi cyane nk’aba-tuareg, batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Mali.

Uyu mukobwa azwi cyane mu ruhando rw’imyidagaduro ntiharamenyekana neza urwego yatumiwemo.Amafoto n’amashusho ari gushyira kuri konti ya instagram arasobaunura ko ari muri Mali mu bikorwa byiswe ‘Movement for Peace’.

Asinah yafashe amashusho yerekana ko ari mu nama

Akanavuga ko ibyo biganiro byateguwe hagamijwe gutsura umubano wa Mali n’ibindi bihugu.

Mu minsi ishize nibwo Asinah yatangaje ko yahagaritse akazi yakoraga muri RadissonBlu kugirango akomeze kwita ku muziki ye.Kuva yagarika akazi; yaguye ibikorwa bya muzika atangiriye mu bihugu birimo Uganda na Kenya.

Asinah mu nama muri Mali


Ari gukorana indirimbo na Prezzo