Print

Bosebabireba ufite igipfuko ku gahanga yasuwe n’abapasiteri b’Abanyamavuta-AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 11 February 2018 Yasuwe: 7277

Umuririmbyi Uwiringiyimana Théogène wamamaye nka Theo Bosebabireba uherutse gukubitirwa bikomeye muri Uganda akajyanwa mu bitaro, yasuwe n’abapasiteri bitwa ‘Abanyamavuta’ bamuhaye n’ubufasha bw’amafaranga.

Hari amakuru ataremezwa neza na nyirubwite avuga ko Theo yakubitiwe mu kabari ubwo yari avuye mu gitaramo yakoreraga muri Uganda akaba ari naho akiri kuva yakubitwa.

Uyu muhanzi wogeye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana yakubiswe mu minsi ishize n’amabandi amusigira uruguma mu mutwe kuburyo agifite ibipfuko ku mutwe.Avuga ko azagaruka mu Rwanda ari uko yakize neza; abamukubise ntibaramenyekana kugeza n’ubu.

Uwiringiyimana Theogene Bosebabireba ufite igipfuko ku gahanga yasuwe n’abanyamavuta

Arwariye Mbarara ari naho bamwe mu nshuti ze, abo mu muryango we ndetse n’abapasiteri bakomeje kumusanga bakamusura.Mu mpera z’iki cyumweru yasuwe n’itsinda ry’abapasiteri ‘Abanyamavuta’, baramusengera, baramuhumuriza bamuha amafaranga yo kwifashisha muri iki gihe ari kwivuza.

Abanyamavuta bagizwe n’aba Pasiteri b’ abavugabutumwa bakorera imirimo y’Imana mu Rwanda no muri Uganda.Pasiteri Nyirimpeta Anastase ubarizwa muri Uganda, akaba uri mu bashumba b’abanyamavuta basuye Theo Bosebabireba yabwiye Iyobokamana ko bakimara kumva ko Theo yakubiswe bashatse uko bamugeraho mu buryo bwihuse.

Yagize ati: “Njyewe numvishe inkuru zo gukubitwa kwa Theo Bosebabireba ndi mu ivugabutumwa muri Tanzaniya i Dar-Salamu noneho aho ngarukiye muri Uganda nahise ngira igitekerezo cyo gusura uyu muhanzi dore ko twakoranye umurimo w’Imana cyane yaba mu Rwanda na hano muri Uganda”

Theo Bosebabireba yashimye bikomeye umugore we wamubahaye muri iki gihe anashima abantu bose n’abakozi b’Imana bakomeje kumusengera bamwereka Imana.

Bamuhaye amafaranaga


Comments

mukristo 12 February 2018

yego nibyiza kumusuura no kumuhumuriza,no kumuha imfashanyo i ok,ariko munamuganirize ku by’ubugingo Niba mubih’agaciro, kuko kwogera si bibi ariko iyo bitarinzwe bigir’ingaruka nk’izi


mahame 12 February 2018

Ngo yasuwe n’abapasiteri b’Abanyamavuta !! Pastors biha ibintu badashoboye.Baba bashaka ko tubemera.Bose biyita abakozi b’imana.Ntitukigereranye n’abakozi b’imana bo mu gihe cya Yesu na ba PAWULO.Ikimenyetso simusiga cyerekanaga ko babaga bafite amavuta y’imana koko,nuko bagendaga bazura abantu kandi bakiza abaremaye.Urugero,ba Pawulo,Petero,Eliya,Elisha,etc...N’iyo wabahaga amafranga,barakubwiraga ngo "uragapfana n’ayo mafaranga" (Ibyakozwe 8:18-20).Naho ba Pastors utabahaye amafaranga ntiwakongera kubabona.YESU yasabye abakristu nyakuri gukorera imana ku buntu (Matayo 10:8).Abakristu nyakuri muli iki gihe,ubabwirwa n’ibintu bikurikira: Birinda ibyaha,ntabwo bivanga mu byisi,cyane cyane politike n’intambara,bigana Yesu bagakora umurimo yasize adusabye wo kujya mu nzira no mu ngo z’abantu bakabwiriza ubwami bw’imana (Matayo 24:14).Kandi bakabikora ku buntu badasaba icyacumi nkuko Yesu yasize adusabye (Matayo 10:8).Nta na rimwe uzabona Pastor yigana Yesu,ngo nawe ajye mu mihanda abwirize abantu.Ahubwo baba bibereye muli shuguri kimwe n’abandi bantu.