Umutoza w’ikipe ya Rayon sports Karekezi Olivier yanenze uko ubusatiri bwe bwitwaye ku mukino wa Lydia Ludic ndetse yabusabye kwisubiraho kugira ngo bazabashe gusezerera iyi kipe mu mukino wo kwishyura uzabera I Bujumbura.
Uyu mutoza ntiyishimiye kunganya igitego 1-1 na Lydia Ludic mu mukino ubanza wa CAF Champions League wabereye kuri stade Amahoro,aho yabwiye abasore be bakina basatira kwisubiraho bakagaruka mu bihe byiza.
Ba rutahizamu ba Rayon Sports ntibari gukora akazi kabo
Yagize ati “Turacyafite akazi kenshi ko gukora kugira ngo tubone ibitego kuko iyo udatsinda ibitego ntiwabasha gutsinda umukino,iki nicyo kibazo gikomeye muri iyi minsi.Ba rutahizamu bagomba kumenya ko dukeneye ibitego kugira ngo dukomeze mu cyiciro gikurikiraho.”
Tchabalala na Pierro ntibishimiye kunganya na LLB
Karekezi yavuze ko ikipe ya Lydia Ludic ari ikipe ikomeye gusa we n’abakinnyi be bagiye kwitegura neza kugira ngo bazabashe kuyisezerera mu mukino wo kwishyura.
Karekezi ashyiremo ingufu ntibihebe haracyari kare nkukwo banganyirize murwanda niburundi birashoboka ko bajyayo bakayitsinda
Karekezi wivunika si Rayon spot yonyine abakinnyi bo mu Rwanda ntibajya basatira izamu wagirango rirabanukira