Print

Imyambarire y’umukunzi wa Neymar mu birori bya Rio Carnival yatangaje abatari bake [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 February 2018 Yasuwe: 4282

Umukunzi wa Neymar Bruna Marquez usanzwe ari umunyamideli ndetse agakina amafilimi yatunguye benshi mu babonye amafoto ye ari mu birori ngarukamwaka bya Rio Carnival bibera mu mugi wa Rio de Janeiromuri Brazil.

Uyu mukobwa w’imyaka 22 ukundana n’umukinnyi uhenze kurusha abandi mu mateka y’isi,yagaragaye yambaye imyenda igaragaza bimwe mu bice by’iganga bye ndetse benshi bamwibazaho cyane ko ari umwe mu byamamare bikunzwe cyane mu gihugu cya Brazil.

Bruna Marquezine yongeye kuvugwa cyane nyuma yo kugaragagara I Paris mu birori byo kwizihiza isabukuru y’umukunzi we Neymar ubwo yuzuzaga imyaka 26, byagaragayemo ibyamamare bitandukanye byiganjemo abakinnyi ba PSG.

Neymar na Marquezine bamaze imyaka 5 bavugwa mu rukundo, nubwo mu minsi ishize baherutse gutandukana bapfa y’uko uyu mukobwa yanze ko bakora ubukwe gusa bakongera kwiyunga.



Comments

Kamere 12 February 2018

Ntabwo ari umukunzi wa NEYMAR.Ahubwo ni umusambane we.Ntitukagoreke ibintu.Niba imana yanga ubusambanyi,kuki twabwita "gukundana".Icyo gihe twaba dushyigikiye abasambanyi.Ntabwo wumva imanza BEBETO arimo na Diamond.Nyamara basambana,bavugaga ko bali mu rukundo!!!