Print

Bishop Rugagi yahakanye iby’ubuhanuzi bugira Shanitah Miss Rwanda 2018

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 12 February 2018 Yasuwe: 1807

Ubwo yari mu materaniro y’Abacunguwe mu Rwanda kuri iki cyumweru dusoje, Bishop Innocent Rugagi yahakanye ko atigeze ahanura ko umukobwa witwa Umunyana Shanitah azambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018.

Ibi abitangaje nyuma y’iminsi mike mu bitangazamakuru hacicikanye amakuru yavugaga ko Bishop Rugagi yeretswe umukobwa uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 akaba anasengera mu itorero rye ariwe Umunyana Shanitah.

Ati : “Hari itandukaniro ryo kwaturiraho umuntu umugisha mu byo arimo gukora, ukamubwira uti Uwiteka abane nawe, no kumubwira icyo Imana ibivugaho ari ko guhanura.

Bishop Innocent Rugagi yakomeje avuga ko hari abantu batwara ibintu uko bitari. Yagize ati : “Iki gihugu kiracyafite abantu bafite ibibazo. Ko uriya mwana namuhamagaye imbere mubereka, nkamwaturiraho umugisha mwigeze mwumva mvuga ngo Iravuze”?

Bishop Rugagi yongeyeho ko Itorero Abacunguwe mu Rwanda risanzwe rifite ibingazamakuru ‘Abacunguwe.org’, ‘TV7 Miracle Channel’, ‘tv7rwanda.com’, ndetse n’izindi mbuga nkoranyambaga. Nk’uko akomeza abisobanura, abanyamakuru banditse inkuru ivuga ko yahanuye ko Shanitah azaba Nyampinga w’u Rwanda 2018, bagombaga kubanza byibura kureba icyo ibi bitangazamakuru biba byabivuzeho.

Uyu mushumba yaboneyeho gutangaza ko yatangiye kwamamaza Umunyana

Konti ya Youtube yanjye inyuzaho amateraniro buri gihe. Kuki uwandika atabanza kureba izi video ariko akishimira kubeshya abo abwira”? Nyuma yo kuvuga ibi, Bishop yatangaje ko yamamaje Umunyana Shanitah ku mugaragaro. Yahamagaje banner (soma bana) yakorewe uyu mukobwa arayirambura asaba abakristu nabo kumwamamaza kandi bakamushyigikira. Ati : “Noneho ndamwamamaje kumugaragaro ababyandika bazabyandike byakozwe neza. Mumwamamaze ku mamodoka yanyu, nanjye munshakire amashusho nzashyira kuri Range Rover”.

Ku wa 04 Gashyantare, 2018 nibwo Bishop Rugagi yamenyesheje Abacunguwe basengera muri iri torero ko Umunyana Shanitah uhasengera ari mu marushanwa ya Nyaminga w’u Rwanda 2018, asaba Abakristu kumushyigikira kuko ari umwe muri bo. Yagize ati : “Muri Kenya ni ho nabibonye, abantu barashyigikirana cyane. Kuki twe tutamushyigikira. Mujye mu mutora buri munsi. Mwandike ijambo Miss 01 mwohereze kuri 7333. Mujye mwohereze ubutumwa 600 ku munsi”.

Umunyana Shanitah ni umwe mu bakobwa 20 bari guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2018. Ahagarariye intara y’Amajyepfo muri iri rushanwa.