Print

Nyuma yo gutsindwa abakinnyi bakubise umufana wabo baramukomeretsa [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 February 2018 Yasuwe: 2138

Abakinnyi b’ikipe ya Independiente de Neuquen yo mu cyiciro cya 3 muri Argentine bakubise umufana wabo nyuma yo gutsindwa na mukeba wabo Cipoletti ibitego 3-0.


Ubwo iyi kipe yakiniraga mu rugo ndetse ikanyagirwa na mukeba,abafana bagize umujinya niko gutangira gutera amabuye mu kibuga maze ubwo umukino wari urangiye abakinnyi 2 Manuel Berra na Federico Cataldi bahita bajya gukubita abafana bari hafi y’ikibuga bibasira umwe wari ubegereye baramukomeretsa.

Aba bakinnyi 2 babajwe n’imyitwarire y’abafana babo niko gusohoka mu kibuga nyuma y’ifirimbi ya nyuma y’umusifuzi badukira umwe mu bafana wari hafi bamukubita amakofe n’imigeri ndetse baramukomeretsa ku munwa aravirirana cyane.

Nubwo uyu mukino wari witabiriwe n’abashinzwe umutekano,ntibahise batabara uyu mufana nubwo yari kumwe n’abandi kugeza ubwo umutoza mukuru w’iyi kipe yaje kumubakiza.