Print

Museveni yakinnye umupira benshi bamukurira ingofero (Amafoto)

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 12 February 2018 Yasuwe: 6197

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Gashyantare, 2018 atangizaga imirimo yo kubaka Sitade ya Buhinga izatwara akayabo k’amashilingi ya Uganda angana na miliyari 6[ 6,000, 000, 000], Perezida Museveni yagaragaje impano yifitemo yo guconga ruhago benshi baratangara.

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni w’imyaka 73 y’amavuko yatunguye benshi bari bitabiriye umuhango w’itangizwa rya Sitade ya Buhinga ubwo yateraga umupira.Amafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga benshi baratungurwa bitewe n’uko bacyeka ko ku myaka ye yaba atagitera umupira dore ko kuva na kera yahoze akunda gukina umupira.

Museveni yaconze ruhago biratinda

Muri uyu muhango kandi Museveni yaboneyeho no gutangaza ko indi sitade nk’iyi izubakwa muri Bunyoro, Ankole na Kigezi. Yabwiye abaturage b’igihugu cye ko Leta izajya ikora ibyo ibona bishoboka igendeye k’ubukungu bw’igihugu, aha yatanze urugero avuga ko niba kubaka Sitade bihendutse kurusha kubaka umuhanda, hazubakwa Sitade.

Yoweri Kaguta Museveni yayoboye Uganda guhera mu mwaka wa 1986, yanayoboye urugamba rwo kubohora Uganda ingoma y’umunyagitugu Idi Amin na Milton Obote. Yashakanye na Janet Museveni babyarana :Muhoozi Kainerugaba, Natasha Museveni Karugire, Patience Museveni Rwabwogo na Diana Museveni Kamuntu.



Comments

13 February 2018

Azatumire Peter w’uburundi bazajye bawukinana sore ko bose arikimwe


wezire 12 February 2018

Erega M7 twaramukundaga cyane tukiri muli Uganda.Ariko politics yamugize mubi.Afite imyaka 74,none arashaka gutegeka ubuziraherezo nka MUGABE.Ni ikosa rikomeye.Ngirango muhora mumubona asinzira mu nama no mu birori.Cyangwa yohereza presidential Guard gukubita Abadepite muli Parliament.Gutegeka mpaka ushaje,ni ikosa rituma ukora amakosa menshi kandi mbere abantu baragukundaga.Niho politike ibera mbi.Ni nayo mpamvu hari abantu banga kujya muli politics.