Print

Dore ibintu utazi cyangwa wirengagiza kuri Afurika

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 12 February 2018 Yasuwe: 3117

Umugabane wa Afurika ni uwa kabiri mu bunini ku isi kandi wuzuye ibintu by’abayobera bitangaje kandi abantu bamwe ntibabizi ndetse n’ababizi ntibabyitaho.

Ntimugire impungenge UMURYANGO tugiye kubagezaho urutonde rw’ibintu bitandukanye biboneka cyangwa bibera ku mugabane wa Afurika abantu batitaho.

1. Imyamaswa ya mbere nini isigaye muri Afurika

Inyamaswa ya mbere mu bunini mu zisigaye ku isi ya rurema ibarizwa muri Afurika. Inzovu yo muri Afurika ipima toni zikabakaba zirindwi ndetse n’inyamaswa ya mbere mu burebure,Twiga ibarizwa kuri uyu mugabane.
Iyi ireshya na metero zisaga eshanu z’uburebure ibituma irisha mu biti. Ba mucyerarugendo murabe mwumva cyane abaturuka ku mugabane w’uburayi wegereye cyane Afurika.

Iyi migabane yombi itandukanwa na kirometero zitegera kuri 14 z’inyanja ya Mediterane, ndetse hari n’umushinga wo guhuza iyi migabane n’ikiraro kizaba ari kirekire cya mbere ku isi mu mwaka wa 2030 niba imirimo yo kucyubaka ikozwe uko biteganyijwe.

Gusa n’ubwo bimeze bitya inzovu nazo zirageramiwe kuko ku mugabane wa Afurika izigera kuri 96 zicwa buri munsi,bivuze ko izibarirwa hagati y’ibihumbi 25 na 30 zitikizwa buri mwaka na ba rushimusi nk’uko bigaragazwa n’umuryango urengera uburenganzira bw’inyamaswa wa IFAW.
Tukivuga ku nyamaswa kandi inyamaswa ihitana benshi buri mwaka ku mugabane wa Afurika ni imvubu

2. Abana benshi bakoreshwa imirimo y’ abakuru

Umugabane wa Afurika cyane munsi y’ubutayu bwa sahara haboneka umubare munini w’abana bari hagati y’imyaka 5 na 14 bakoreshwa imirimo y’abantu bakuru.

Habarurwa abasaga miliyoni 80 bari muri iki kigero cy’imyaka ubwo ni ukuvuga ko abana 40 mu bana ijana batuye uyu mugabane mu bari hagati y’imyaka 5 na 14 bakora iyi mirimo irenze ikigero bariho.
Ibi ngo bibongerera ibyago byo kugwingira haba mu bwenge no mu gihagararo ndetse bikanababuza amahirwe y’ahazaza kuko bibatesha amashuri n’abize bakabikora nabi.

3. Hari abagenda kilometero 4 bajya kuvoma amazi mabi

Wari uziko ku mugabane wa Afurika habarizwa abaturage bagikora ibirometero byibura 4 bajya gushaka amazi kandi aya mazi ahanini usanga atari meza kuko aba aturuka mu migezi cyangwa inzuzi.

Ibi bituma mbere yo kuyanywa bamwe bahitamo kuyabiza bageze mu ngo mbere yo kuyanywa.

4. Urunyuranyurane rw’ indimi

Ibigendanye n’indimi byo birasanzwe mu gihe hari bimwe mu bihugu usanga bituwe n’amoko asaga 20 bigatuma n’indimi ziba uruhumbirajana.

Muri Zimbabwe ho uhasanga indimi 16 zemewe nk’indimi za Leta,ibyatumye iki gihugu gica agahigo mu kugira indimi nyinshi zemewe na Leta ku isi mu marushannwa ya Guiness Book des records.

Gusa utandukanye indimi zemewe na Leta(langue official) n’izivugwa muri rusange n’abaturage mu duce dutandukanye (Dialecte)kuko izi zo zirenga 16.

Hari ibihugu bihuriye ku kwenga urwaga

Naho umwihariko ibihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika bihuriyeho ni ugukora inzoga mu gihingwa cy’ibitoki,ibyo tunasanga mu bihugu byo mu karere ka Afurika y’uburasirazuba bya RD Congo, Rwanda, Burundi, Tanzaniya na Uganda.Mu Rwanda ho yitwa Urwagwa.