Print

Senderi yahishuye isano afitanye n’umunyarwandakazi wakowe n’umuraperi A.Y

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 12 February 2018 Yasuwe: 4833

Ku wa Gatandatu tariki ya 10 Gashyantare, 2018 nibwo umuraperi wubashywe mu gihugu cya Tanzaniya , A.Y yasabye anakwa umunyarwandakazi Remy bamaranye imyaka umunani mu rukundo, umuhanzi Senderi unafitanye isano n’uyu mukobwa yaririmbye muri ubu bukwe.

Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye i Nyamata kuri Golden Tulip Hotel mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.Senderi udakunze kwiburira yaririmbye muri ubu bukwe benshi bibaza uko byagenze kugirango abashe gucengera cyane ko nta munyamakuru cyangwa se undi wundi utaratumiwe witabiriye ubu bukwe bitewe n’uburyo umutekano wari wakajijwe.

Senderi international Hit yabwiye TV1O kuri iki cyumweru ko uyu munyarwandakazi washakanye n’umuraperi A.Y bafitanye isano ikomeye.Avuga ko Remy umugore wa A.Y ari mushiki we kwa se wabo.

Indirimbo Senderi yaririmbye ni iyo yahimbiye Remy n’umugabo we AY usanzwe wiyita umwami wa Remix. Mbere yo kuririmba, Senderi yagize ati “Ababyeyi banjye ntabwo naririmba batanyemereye, nabanje kubasaba uruhushya. Ndashaka twerekane ko Hit ihora ari Hit, Afurika yose babibone, Tanzania yose by’umwihariko Mbeya.”

A.Y yasabye anakwa umukunzi we

Ambwene Allen Yessayah wamamaye nka A.Y anafitanye isano ya hafi n’umuhanzi w’umunyarwanda uba muri Amerika, Alpha Rwirangira.Ni ababyara kuko ise wa Alpha ari musaza wa nyina wa A.Y bakaba banakurikirana. Aba bombi banakoranye indirimbo ‘ Songa mbele’.

Tariki ya 24 Gashyantare, 2018 nibwo A.Y azasezerana na Remy mu musigiti i Dar Es Salaam.


Senderi yavuze ko afitanye isano na Remy wakowe na A.Y