Print

Mayele yikomye imyitwarire y’ abafana ba Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 February 2018 Yasuwe: 2410

Umutoza w’ikipe ya Lydia Ludic Academic Bankuwiha Emmanuel bakunze kwita Mayele yikomye amagambo y’abafana b’ikipe ya Rayon Sports bamubwiye ko ikipe ye iri hasi bazayinyagira ibitego byinshi.


Mayele yavuze amagambo atarashimishije abafana ba Rayon Sports

Mu kiganiro yagiranye na Radio y’igihugu cy’Uburundi,yayibwiye ko abafana ba Rayon Sports bamubwiye mbere y’umukino ko baza kunyagira ikipe ya LLB ndetse ko kubera ubwinshi bwabo igitego cya mbere aribo bagitsinda.

Yagize ati “Abafana ba Rayon Sports bavuze amagambo menshi ngishika ku kibuga, bambwiye y’uko igitsindo ca mbere kiza kwinjira ari icabo bwite atari ic’abakinyi ba Rayon Sports. Induru yonyene bafise, ugize ubwoba wotsindwa nk’ibitsindo nka bitatu”.

Uyu mutoza utaripfana yatangaje ko umupira w’amaguru mu Rwanda uri hasi ndetse azasezerera ikipe ya Rayon Sports mbere y’umukino ubanza warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1 kuri stade Amahoro.

Mayele yavuze ko umusaruro yaboneye I Kigali ari mwiza ndetse yishimiye uko abakinnyi be bitwaye nubwo hakiri umukino wo kwishyura biteguye gusatira Rayon Sports.