Print

De Bruyne watwawe umugore na Courtois yavuze impamvu atakiniye Uburundi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 February 2018 Yasuwe: 6450

Umukinnyi Kevin De Bruyne uri mu bihe byiza mu ikipe ya Manchester City,yatangaje byinshi yanyuzemo mu buzima birimo gutwarwa umugore na mugenzi we bakinana mu Bubiligi Thibaut Courtois ndetse no kuba atarakiniye Uburundi.

Courtois yatwaye umukunzi wa De Bruyne

Kevin De Bruyne niwe mukinnyi umaze gutanga imipira myinshi ivamo ibitego muri Premier League uyu mwaka 14, yavuze ko yababajwe cyane no kuba umunyezamu Thibaut Courtois yaramutwariye umukobwa bakundanaga ndetse ko kuba Uburundi bwarananiwe kwerekeza mu gikombe cya Afurika aribyo byatumye atabukinira.

Kevin De Bruyne yasinyiye Manchester City ari kumwe n’umugore we Michele

Yagize ati “Umukunzi wanjye Caroline yagiye I Madrid ari kumwe n’inshuti ze ahurirayo na Courtois bagirana gahunda.Yabibwiye umwe mu nshuti zanjye,nta buhanga ashyizemo gusa ntiyari akwiye gukora ibintu nka biriya.Sinzigera mbyibagirwa.”


Nubwo bakinana mu Bubiligi ntibumvikana

Kevin De Bruyne yahise akundana n’undi mukobwa witwa Michele Lacroix bashakanye mu mpeshyi yo mu mwaka wa 2014 ndetse ubu bafitanye umwana w’umuhungu.

De Bruyne ari kumwe n’uwahoze ari umukunzi we Caroline watwawe na Courtois

Mu gitabo cyitwa Keep It Simple Kevin De Bruyne yashyize hanze mu mwaka wa 2014,yavuze ko mama we umubyara Anna De Bruyne yavukiye mu Burundi,aza kwimukira muri Cote d’Ivoire aho yavuye yerekeza mu Bubiligi.

De Bruyne ari kubica mu Bwongereza

Ubwo Kevin De Bruyne yari atangiye kumenyekana,yategereje ko Uburundi bwabona itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi cyangwa igikombe cya Afurika,birangira bidakunze niyo mpamvu akinira Ububiligi.