Print

Umwana w’imyaka 13 yashimutiwe muri hoteli umurambo we utabwa mu kigega cy’amazi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 February 2018 Yasuwe: 1400

Umwana w’imyaka 13 yashimutiwe muri hoteli yitwa El Bostezo yo mu gihugu cya Colombia, umurambo we utabwa mu kigega cy’amazi cyo muri iyi hotel nyuma yo gukorerwa iyicarubozo ririmo no kumufata ku ngufu.

Jose Hernandez nyir’iyi Hoteli yavuze ko abarinzi bayo bari basinziriye

Uyu mwana wari muri iyi hotel ari kumwe n’ababyeyi be yashimuswe n’umuntu utaramenyekana,ubwo abarinzi b’iyi hotel bari basinziriye birangira yishwe ndetse umurambo we utabwa mu kigega cy’amazi.

Inkuru yo kubura k’uyu mwana yamenyekanye ubwo ababyeyi be bakangutse bakamubura,niko gushaka hirya no hino ndetse bitabaza ikoranabuhanga ,baza gusanga umurambo we muri kimwe mu bigega by’iyi hotel.

Mu iperereza ryakozwe na polisi yo mu gace iyi hotel iherereyemo,ryagaragaje ko uyu mwana yashimuswe n’umwe mu bakiliya b’iyi hoteli ndetse bata muri yombi umwe mu bagabo bakeka ko yaba ari we washimuse uyu mwana akamwica.

Ny’iri iyi Hoteli witwa Jose Hernandez yavuze ko abarinzi bayo bari basinziriye ubwo uyu mugizi wa nabi yashimutaga uyu mwana cyane ko batashoboye kumufata.

Ababyeyi b’uyu mwana wishwe

Kugeza ubu haracyakorwa iperereza ryimbitse kuwishe uyu mwana ndetse polisi yatangaje ko izatuza ibonye uwshe uyu mwana w’umukobwa.