Print

Gakenke: Igisasu cyakomerekeje batanu aho bivugwa ko hahoze ibirindiro bya gisirikare

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 13 February 2018 Yasuwe: 1310

Abaturage batanu muri 150 barimo bahanga umuhanda mu Murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke baturikanwe n’igisasu barakomereka.

Byabereye mu karere ka Gakenke mu Mudugudu wa Kamwomba uherereye mu Kagari ka Gasiza kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Gashyantare 2018.

Ubuyobozi bw’ inzego zibanze bwatangarije Izubarirashe dukesha iyi nkuru ko icyo nta muntu numwe cyahitanye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivuruga, ahabereye kiriya kibazo we yasobanuye uko byagenze nk’umwe mu bahise batanga ubufasha ku baturage bakomeretse.

Yagize ati “Ku isaha y’i saa tatu n’iminota 20, abaturage bariho bahanga umuhanda uva ku murenge[wa Kivuruga] ugana kuri Centre de Santé ya Bushoka, muri icyo gikorwa rero bahuriyemo n’igisasu cyari mu butaka, ubwo rero umuturage yagikubiseho kiraturika ubwo izo fragment ziza gufata abaturage batanu bakomeretse byoroheje.”

Yunzemo ati “Bane muri abo baturage bahise bajyanwa mu Bitaro bya Nemba kugira abaganga barebe niba uko gukomereka byoroheje nta kindi wenda kiri inyuma yabyo, niba wenda mu mubiri nta zindi fragment zirimo.”

Umuturage utajyanwe kwa muganga ngo nta kibazo yagaragazaga.

Dr. Jean Baptiste Habyarimana, umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Nemba yatangaje ko abaturage bakiriwe “barwaye byoroheje” kandi “Isaha iyari yo yose bataha”.

Abaturage bo mu gace katurikiyemo kiriya gisasu bavuga ko hagati y’umwaka wa 1992 n’uwa 1993 hari ibirindiro by’abasirikare bari bahanganye n’ingabo zari iza RPA mu rugamba rwo kubohora igihugu.